skol
fortebet

Alexei Navalny utavuga rumwe na Putin yavuze uburyo yarokotse uburozi bukaze bwa Novichok

Yanditswe: Wednesday 07, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Alexei Navalny, Umurusiya utavuga rumwe n’ubutegetsi, avuga ko gukira neza uburozi yahawe ari inzira ndende ikirimo amajoro yo kudasinzira no kudakora kw’ingingo ze neza.

Sponsored Ad

Gusa yabwiye BBC ati "ubu meze neza, neza kurushaho" ndetse yongeraho ko amaherezo azasubira mu Burusiya.

BBC yamusanze muri hoteli irinzwe cyane acumbikiwemo, nyuma y’iminsi 32 yamaze mu bitaro, cyane cyane mu cyumba cy’indembe.

Avuga ko byatangiye yumva imbeho no gutitira ariko nta buribwe na bucye, gusa ko "byari nk’iherezo".

Ati: "Ntabwo bibabaza na busa. Ku ntango wumva gusa ko hari ikintu kitagenda, hanyuma ukumva rwose ko ibintu birangiye ugiye gupfa."

Yituye hasi mu ndege yavaga i Tomsk muri Siberia igana i Moscow tariki 20 z’ukwezi kwa munani, yarokowe n’uko by’igitaraganya indege yahise igwa ahitwa Omsk, akihutanwa ahavurirwa indembe.

Nyuma y’ibiganiro byo ku nzego zo hejuru n’abategetsi mu Burusiya, yajyanywe i Berlin avurirwa yo, aho yashyizwe muri coma y’ubuvuzi, kugira ngo bamuvure neza.

Ikinyabutabire kibujijwe ku isi hose

Ikigo mpuzamahanga cyo kurwanya ikoreshwa ry’intwaro kirimbuzi nicyo cyemeje ko Bwana Navalny w’imyaka 44, yahawe ikinyabutabire cyica cyo mu bwoko bw’ibyitwa Novichok.

Itangazo ry’iki kigo, rivuga ko habonetse ibimenyetso by’iki kinyabutabire kibujijwe gukoreshwa ku isi, mu nkari no mu maraso y’uyu mugabo.

Ubudage bwavuze ko, laboratwari zo mu Bufaransa no muri Sweden zabonye ibimenyetso "bidashidikanywaho" ko mu mubiri wa Bwana Navalny hagezemo icyo kinyabutabire cyica.

Ikinyabutabire kiri mu bwoko burindwi cya Novichok, cyakozwe n’Abasoviyeti mu gihe cy’intambara y’ubutita, gifite ubumara bukomeye cyane - ikigero gitoya cyane cyabwo gishobora kwica.

Mu kwezi gushize ubwo yasohokaga mu bitaro, Bwana Navalny yavuze ko abona ko yarozwe n’abategetsi bo mu Burusiya kugira ngo bamwigizeyo nk’imbogamizi y’ubutegetsi ku matora y’abadepite azaba umwaka utaha.

Leta y’Uburusiya yahakanye ko hari uruhare yaba yaragize mu kuroga uyu mugabo. Akiri mu bitaro mu Burusiya, abaganga baho bavuze ko nta burozi bamusanzemo.

Mu cyumweru gishize Bwana Navalny yabwiye ikinyamakuru Der Spiegel ati: "Sinshidikanya ko [Perezida Vladimir] Putin ari inyuma yabyo, nta kindi gisobanuro mbona".

Navalny arazwi cyane mu Burusiya ko anenga Putin, afite miliyoni z’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, aho agaragaza abategetsi bavugwaho ruswa, akanita "abajura" ishyaka United Russia rishyigikiye Putin.

Bwana Navalny avuga ko atazaba mu buhungiro, yabwiye BBC ati: "Mu gihe kinini bagerageje kunsohora ngo njye kuba hanze y’igihugu.

"Ntabwo nzi uko ibintu bizagenda, ntabwo ngiye kwishyira mu kaga, ariko mfite impamvu yanjye kandi mfite n’igihugu."

Intekerezo mbi

Avuga ko ari mu ndege, ubwo uburozi bwatangiraga kumugiraho ingaruka, yatakaje ubushobozi bwo kubona neza, ariko ko byari bitandukanye n’uko umuntu aba ameze iyo yasinze inzoga cyane.

Nyuma ari mu bitaro, avuga ko yagiye agira ibihe byo kugarura akenge, ariko "aribyo bihe byari bibi cyane" kuko "nagiraga intekerezo mbi cyane".

Avuga ko umugore we Yulia, abaganga ndetse n’impirimbanyi mugenzi we Leonid Volkov bamubwiraga ko yakoze impanuka kandi yabazwe.

Ngo bageragezaga kumwumvisha ko "akiri we koko" kuko yari yibasiwe cyane n’intekerezo mbi ziza nijoro.

Ati: "Ubu ikibazo gikomeye ni ugusinzira. Nabuze ibitotsi byanjye bisanzwe, birangora cyane iyo ntafashe ibinini bisinziriza. Icyo kibazo sinigeze nkigira mbere."

Avuga ko ubu ajya kwa muganga kenshi gusuzumwa, kandi abona umubiri wo "uri gukira vuba".

Ati: "Rimwe na rimwe numva ntazi ibiri kuba neza, njya hanze gutembera kabiri ku munsi, nkamara umwanya ngenda n’amaguru. Ubu ikindi kingoye cyane ni ukwinjira no gusohoka mu modoka."

Yishimira ko ubu atagifite uburibwe, ariko ababajwe n’uko n’akarimo gato nko kujugunya agapira gato "bimubera nko gutera umuhunda" mu mikino ngororamubiri.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa