skol
fortebet

Amerika yatangaje imiti iri kugerageza mu gushaka umuti uvura Coronavirus burundu

Yanditswe: Saturday 21, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Perezida Trump na Dr. Stiphen Dahn uhagarariye ikigo gishinzwe ibijyanye n’ibiribwa n’imiti (FDA) batangarije isi ko hari kugearagezwa iyo miti yombi mu gushaka umuti uvura burundu Coronavirusi.

Sponsored Ad

Kuri uyu Wa gatanu tariki ya 20 Werurwe 2020, nibwo Perezida Tonald Trump yatangaje ko habobora kwifashishwa umuti usanzwe uvura indwara ya Malaria kuko ushobora gufasha ku banduye icyorezo cya Coronavirus.

Trump yavuze ko umuti witwa Hydroxychloroquine, ko wagaragaye nk’uwafasha byihuse mu gutanga igisubizo kuri iyi ndwara. Perezida Trump yagize ati”Tugiye kureba uko twatungaya uwo muti vuba na bwangu… uraboneka ahantu hose mu minsi mike iri imbere.” Yongeyeho ati”Ni intambara y’imiti …tugomba gutsinda iyo ntambara.”

Peresida Trump yavuze ko ajyiye kuba ahagaritse iby’imirimo ypo mu biro, akajya kuri rubuga aho abaturage bari, mu rwego rwo gukorana n’ikigo gishinzwe ibijyanye n’ibiryo, imiti (FDA) kugirango uwo muti uboneke byihuse utangire guhabwa abanduye indwara ya Coronavirus.

Mu bushakashatsi butaziguye bwakorewe mu Bufaransa bwagaraje ko mu bantu banganya umubare, bamwe bahawe umuti, abandi ntibawuhabwa mu gihe kingana n’iminsi itandatu. Mu bahawe umuti abantu bangana na 25% bari bagifite indwara ya COVID-19, mu gihe mu bandi batahawe uwo muti, abagera kuri 90% bose bagifite indwara ya Coronavirusi.

Perezida Trump yavuze ko n’umuti w’indwara ya Ebola ujyiye kwigwaho ngo harebwe niba haboneka umuti wa nyuma.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ni igihugu cya gatandatu mu bihugu bimaze kugaragaramo abantu banduye indwara ya Coronavirus benshi ku isi. Hamaze kubarwa abagera ku 110.000 bamaze kwandura iyi ndwara, na 154 bamaze guhitanwa na COVID-19. Abenshi muri aba ni abaturuka muri leta ya Washington.

Kuri uyu Wagatanu, hasohotse ubutumwa bugenewe Abanyamerika bari mu mahanga by’agateganyo kwihutira gutaha n’abari mu gihugu imbere bagahagarika injyendo. Bimwe mu bikubiye muri iryo tangazo,”Niba uhisemo tujya hirya no hino ku isi, ingendo zawe zishobora gusubikwa byihuse bitaba ibyo, ukabuzwa by’imbaraga kwinjira mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kugeza igihe kitazwi.”

Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ibiryo n’imiti(FDA) muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Dr. Stephen Hahn, yatngaje ko iyi miti yombi (uwa Malaria n’uwa Ebola) igiye kwitabwaho ikazifashishwa byihuse mu gihe yagaragaza ko ifite ubushobozi bwo kuvura abarwaye Coronavirus. Dr. Hahn yagize ati”Dufite imiti ya nyayo ariko turacyari kugerageza uburyo twayigira myiza kurushaho kuko ni byo by’igenzi cyane.” Yongeyehpo ko hari aba docteri bagera ku 10.000 bose bari mu kazi ko gushakisha byihuse umuti ushobora kuvura icyorezo gihangayikishije isi cya Coronavisusi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa