skol
fortebet

Arabia saudite: Abagore barahezwa bikomeye, kuburyo babujijwe no gutwara Imodoka

Yanditswe: Wednesday 06, Sep 2017

Sponsored Ad

Abagore bo mu gihugu cya Arabia saudite ngo babaho mu guhezwa gukomeye, bimwe mubyo babujijwe gukora harimo Gutwara Imodoka.
Arabia Saudite ni igihugu kigendera ku mahame akaze ya islam giherereye mu burengerazuba bw’umugabane wa Asia kikaba kiri ku mwanya wa 5 mu bihugu binini muri Asia; kiyoborwa n’umwami Mohammad bin Salman.
Abagore bose bahatuye bagomba kuba bafite umuntu w’igitsina gabo bafitanye isano rya hafi nk’umugabo, ise ,musaza we, cyangwa yewe n’umuhungu we umureberera ndetse (...)

Sponsored Ad

Abagore bo mu gihugu cya Arabia saudite ngo babaho mu guhezwa gukomeye, bimwe mubyo babujijwe gukora harimo Gutwara Imodoka.

Arabia Saudite ni igihugu kigendera ku mahame akaze ya islam giherereye mu burengerazuba bw’umugabane wa Asia kikaba kiri ku mwanya wa 5 mu bihugu binini muri Asia; kiyoborwa n’umwami Mohammad bin Salman.

Abagore bose bahatuye bagomba kuba bafite umuntu w’igitsina gabo bafitanye isano rya hafi nk’umugabo, ise ,musaza we, cyangwa yewe n’umuhungu we umureberera ndetse ugomba kumuha uruhushya rwo kugira icyo akora.

Urugero, nko kujya guhaha, kujya kwa muganga no kugira ahandi hose ajya baramuherekeza cyangwa bakamuha uruhushya. Gufungura konti muri bank, cyangwa gushaka akazi no kugira serivisi yose yaka abanza kubisaba umwe muri abo twabonye.

Umugore igihe agiye kugura imyenda ntiyemerewe kwigera ayitwara uko iri akayambara ageze mu rugo.

Muri Arabia saudite abagore ntibemerewe gutwara imodoka kuko ntibashobora no kubona icyangombwa, Ndetse n’imodoka rusange zitwara abantu, haba hari iz’abagore bonyine n’iz’abagabo ukwabo.

Mu ma restaurant, bank, ndetse n’ahandi hantu hahurira abantu benshi, imiryango abagore binjiriramo cyangwa basohokeramo iba itandukanye n’iy’abagabo ndetse inihishe.

Imirimo nko kuba umunyamategeko, umuyobozi mu nzego za Leta abagore ntibemerewe kuyikora, bemerewe gukora gusa akazi gatanga serivisi ku bagore aho batabasha gushyikirana n’abagabo mu buryo ubwo aribwo bwose.

Mu mategeko y’iki gihugu, abana baba ari ab’umubyeyi w’umugabo, Iyo habaye ko batandukana , umugore aba ashobora kurera umwana kugeza ku myaka 7, iyo ayirengeje agomba kubana na papa we cyangwa ababyeyi ba se, ibi binasobanuye ko umugore ushatse umugabo utari umunya Arabia saudite abana be batahabwa ubwenegihugu.

Mu burezi, abahungu n’abakobwa ntibiga mu bigo bimwe ndetse abagabo ntibaba bemerewe kwigisha mu bigo by’abakobwa cyangwa ngo abagore bigishe muby’abahungu.

Mbere nta mugore wabaga yemerewe gutunga indangamuntu, mu 2013 nibwo byabaye itegeko ko abagore muri Arabia saudite batunga ingandamuntu.

Inkuru ya Royal Tv

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa