skol
fortebet

Byatahuwe ko bamwe mu bakobwa bakorera Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe bakorerwaho ishimishamubiri

Yanditswe: Saturday 24, Nov 2018

Sponsored Ad

Iperereza yakozwe mu bakozi bakora muri Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe ryagaragaje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rimaze kuba ikibazo cy’ ingutu.

Sponsored Ad

Raporo yerekanye ko abakozi b’ igihe gito, abimereza akazi n’ abakorerabushake aribo bahohoterwa cyane kuko baba bakeneye akazi.

Iyi raporo ikimara kujya ahabona , Perezida wa Komisiyo y’ Umuryango w’ Abibumbye yashyizeho Moussa Faki Mahamat yashyize komisiyo y’ ihariye yo gukurikirana iki kibazo, maze abayobozi bari bashyizwe mu majwi bahatwa ibibazo mu ibanga.

Iyi komisiyo idasanzwe yavumbuye ibirego 44 by’ abakobwa bakoreweho ishimishamubiri rifitanye isano n’ igitsina ngo bahabwe akazi.

Abayobozi bari inyuma y’ iri hohoterwa ‘bizezaga abo bakobwa ko bazabaha amasezerano y’ akazi’. Ikindi cyagaragaye kuri abo bakozi ni ruswa, kunnyuzura, iterabwoba, n’ ivangura.

Icyemezo cyo gukora iperereza cyafashwe nyuma y’ uko abagore 37 bakora muri Komisiyo ya AU bari banditse binubira ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorerwa.

Ibyagaragajwe na komisiyo idasanzwe yo gucukumbura iki kibazo byatumye Komisiyo ya AU ishyiraho gahunda zo kurinda abagore n’ abakobwa bakora muri AU, n’ ibihano mu babikora.

Mousa Faki ni umwe mu bari bagize iyi komisiyo idasanzwe yakoze iyi raporo nk’ uko BBC yabitangaje

Ibitekerezo

  • Ntabwo ari muli AU gusa.Ni hose.Muli World Bank,IMF,WHO,UNICEF,UNPD,PAM,etc...Ni nako bimeze muli za Companies,Banks,Ministries,president’s Offices zo ku isi hose.Utibagiwe mu madini.Abagore n’Abakobwa bahindutse "sex objects" zishimisha abagabo.Nuko abagore n’abakobwa benshi babihisha,naho ubundi abagabo ibihumbi n’ibihumbi barabasambanya ku kazi.Ikindi kandi,ruswa y’igitsina irakora cyane kugirango babone akazi.Kandi ni ku isi hose.Muribuka ibyo president Clinton yakoreye umukobwa wakoraga muli president’s office.Nibyo koko,kwishimisha muli sex biba byiza cyane.Ariko Imana yabihariye gusa abantu bashakanye officially.Soma imigani 5:15-20.Millions and Millions z’abantu basambana ku isi,imana izabahanisha "kubura ubuzima bw’iteka muli paradizo iri hafi".Nukuvuga ko iyo bapfuye biba birangiye nta kuzuka ku munsi w’imperuka nawo uri hafi. Kwishimisha akanya gato hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka,ni ukudatekereza neza.Biterwa nuko abantu nyamwinshi batemera ibyo Bible ivuga.Bibeshya ko ubuzima gusa ari:amafaranga,shuguri,politike,... .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa