skol
fortebet

Benjamin Mkapa wayoboye Tanzania yatabarutse ku myaka 81

Yanditswe: Friday 24, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Benjamin William Mkapa wahoze ari perezida wa Tanzania yatabarutse azize uburwayi nk’uko byemejwe na Perezida John Pombe Magufuli.

Sponsored Ad

Mu butumwa yatanze mu ijoro ryacyeye, Perezida Magufuli yavuze ko ababajwe cyane no gutangaza ko perezida wa gatatu wa Tanzania "yapfiriye mu bitaro bya Dar es Salaam aho yari arwariye".

Bwana Magufuli ntabwo yatangaje indwara yishe Benjamin Mkapa, wari ufite imyaka 81.

Yagize ati: "Tugize ibyago bikomeye, dukomeze kumusengera. Amakuru arambuye arakomeza gutangazwa ariko mzee Mkapa ntawe tugifite".

Benjamin Mkapa wo mu ishyaka CCM, yayoboye Tanzania kuri manda ebyiri kuva mu 1995 kugeza mu 2005, yagiye ku butegetsi asimbuye Ali Hassan Mwinyi.

Mkapa wavukiye mu majyepfo ya Tanzania mu gace kitwa Mtwara, azakomeza kwibuka mu karere nk’uwakuriye ibiro bishinzwe ubuhuza mu biganiro bigamije gushakira amahoro u Burundi.

Umwaka ushize, Bwana Mkapa yari yagejeje ku nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, raporo isaba ko u Burundi buhindura itegekoshinga ryabwo rikajyana n’amasezerano y’amahoro ya Arusha yo mu 2000.

Ibi byamaganywe n’intumwa zari zihagarariye u Burundi zavuze ko Abarundi batasubiramo itegekoshinga rishya batoye mu 2018.

Bwana Magufuli yatangaje kuri Twitter ko azibuka Mkapa nk’umuntu "ukunda igihugu, ukunda umurimo, n’uruhare rwe mu kubaka ubukungu" bwa Tanzania.

Mkapa asize umugore we Anna Mkapa n’abahungu babiri.

Muri Tanzania azibukirwa kuki?

Mu 1995, niwe perezida wa mbere watowe hamaze kwemezwa amashyaka menshi muri iki gihugu.

Bwana Mkapa yahise atangiza amavugurura mu bukungu yaganishije igihugu mu bukungu bwisanzuye nk’uko umunyamakuru wa BBC muri Tanzania abivuga.

Ashimirwa kuba yarateje imbere uburyo bwo gukusanya imisoro, gutangiza ibyo kwirinda isesagura ry’umutungo wa rubanda no gufungurira imiryango abashoramari bo mu mahanga.

Amavugurura yakoze yashimwe na banki y’isi n’ikigega cy’imari ku isi (FMI/IMF) bituma ibi bigo bigabanya imyenda Tanzania yari ibifitiye.

Gusa politiki ye yo kwegurira abikorera bimwe mu bya leta yaranenzwe mu gihugu, nyuma yaje kwemeza ko nubwo iyi gahunda yari igamije ibyiza yakozwe nabi.

Mu kwezi kwa 11/2019 yasohoye igitabo cy’ubuzima bwe yise "My Life, My Purpose", aho yanditse ko mu 2001 ubwo abapolisi bicaga abantu 21 bigaragambyaga mu gace ka Pemba "bizahora ari ikintu kibi cyabaye ku butegetsi bwe".

Abigaragambya bari bigabije imihanda bavuga ko bavuga ko amatora yo mu 2000 muri Zanzibar yabayemo uburiganya. Mkapa avuga ko "kubica byamushenguye…"

Perezida John Magufuli yatangaje iminsi irindwi y’icyunamo mu gihugu, amabendera yose arurutswa kugeza muri kimwe cya kabiri.

BBC

Ibitekerezo

  • Mkapa yahoraga yisekera.Niyigendere natwe tuzamukurikira. Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana neza ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Uko niko kuri gushingiye ku ijambo ry’Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa