skol
fortebet

Birakekwa ko Coronavirus ishobora kuba yandurira no mu mwuka

Yanditswe: Wednesday 08, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima WHO/OMS ryemeje ko hari ibimenyetso byerekana ko coronavirus ishobora kuba yakwirakwira mu duce duto cyane tugenda mu mwuka.

Sponsored Ad

Kwandurira mu mwuka ntawabihakana ahantu hari abantu benshi, hafunze cyangwa hatari umwuka uhagije nk’uko umwe mu bakozi bayo abivuga.

Niba ibi byemejwe, bishobora guhindura uko iki cyorezo cyirindwaga mu nzu.

Ibaruwa ifunguwe y’abahanga muri siyansi barenga 200 ishinja OMS/WHO guha agaciro gacye iby’uko iyi virus ishobora kuba yandurira no mu mwuka.

OMS kugeza ubu ivuga ko iyi virus yandurira mu matembabuzi akwira mu gihe umuntu akoroye cyangwa yitsamuye.

Jose Jimenez umuhanga mu butabire wo muri kaminuza ya Colorado muri Amerika wasinye kuri iyo baruwa, yabwiye Reuters ati:

"Turashaka ko bemeza ibi bimenyetso. Ntabwo rwose ari ukwibasira OMS, ni impaka zishingiye kuri siyansi, ariko byabaye ngombwa ko na rubanda ibimenya kuko bangaga kumva ibimenyetso tubereka mu biganiro byinshi twagiranye."

Profeseri Benjamin Cowling nawe wasinye iyi nyandiko wo muri kaminuza ya Hong Kong, yabwiye BBC ko ibyo babonye ari "ikintu gikomeye cyo kwitabwaho".

Ati: "Mu bijyanye n’ubuzima, iyo indwara yandurira mu mwuka twumva ko abakozi bo mu buvuzi bagomba kwambara imyenda yabugenewe ibarinda...OMS yavuze ko imwe mu mpamvu batemera iby’uko Covid-19 yandura gutyo ari uko nta dupfukamunwa twabugenewe duhagije duhari ku isi".

Bwana Benjamin avuga ko bibaza kandi ko byasaba guhindura byinshi mu kwirinda iyi ndwara kuko kwandura muri ubu buryo biteye inkeke ahantu hahurira abantu nko mu nzu n’ahandi.

OMS ivuga ko ibi bimenyetso bikiri iby’ibanze, ko hakenewe ubushakashatsi bwisumbuyeho.

Benedetta Allegranzi umukozi wa OMS mu ishami ry’indwara zandura, avuga ko ibimenyetso by’uko Covid-19 yandura biciye mu mwuka "ahantu hari abantu benshi, hafunze, hatari umwuka uhagije, bitakwirengagizwa".

Guhindura uruhande?

Imogen Foulkes, Umunyamakuru wa BBC i Geneva

Mu mezi ashize, OMS yashimangiye ko Covid-19 yandurira mu duce duto tw’amatembabuzi iyo umuntu akoroye cyangwa yitsamuye. Uduce tudashobora kuguma hejuru mu mwuka ahubwo tugwa hasi - niyo mpamvu gukaraba intoki ari uburyo bwemejwe bwo kwirinda.

Gusa abahanga 239 bo mu bihugu 32 ntibabyemera gutyo: bavuga ko hari ibihamya bikomeye byerekana ko iyi virus ishobora kugenda mu mwuka mu duce duto cyane kurushaho, dushobora kumara amasaha tuzenguruka mu mwuka nyuma y’uko abantu bavuze cyangwa bahumetse.

Uyu munsi kuwa gatatu, OMS yemeje ko hari ibimenyetso byerekana ibyo bishoboka nk’ahantu hafunze cyangwa hari abantu benshi.

Ivuga ko ibyo bimenyetso bizagenzurwa kurushaho, gusa ko nibyemezwa, ingaamba zo kwirinda iyi virus zizahinduka, bigasaba ko abantu barushaho kwambara udupfukamunwa, no kutegerana bikarushaho cyane cyane ahahurira abantu benshi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa