skol
fortebet

Boris Johnson warwaye coronavirus yaburiye Abongereza kwitega ’ibihe bibi kurushaho’

Yanditswe: Sunday 29, Mar 2020

Sponsored Ad

Mu ibaruwa yoherereje buri rugo rwo muri iki gihugu, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yaburiye abaturage ko icyorezo cya coronavirus kizabamerera nabi kurushaho mbere yuko gicisha macye.

Sponsored Ad

Muri iyo baruwa, Boris Johnson, wishyize mu kato guhera ku wa gatanu w’iki cyumweru nyuma yo gusanga yaranduye Covid-19, avuga ko ingamba zikaze kurushaho zishobora gufatwa bibaye ngombwa.

Abongereza kandi barahabwa inyandiko ikubiyemo amabwiriza ya leta ajyanye no kuva mu rugo ndetse irimo n’andi makuru ajyanye n’ubuzima.

Ibyo bibaye nyuma yaho leta y’Ubwongereza inengewe ko nta nama yumvikana neza yagiriye abaturage bayo kuri iyi ndwara y’ubuhumekero ya Covid-19 iterwa n’ubu bwoko bushya bwa coronavirus.

Umubare w’abamaze kwicwa na coronavirus mu Bwongereza waraye ugeze ku 1,019, nyuma yaho abandi bantu bashya 260 yishe batangajwe kuri uwo munsi w’ejo.

Ubu mu Bwongereza hari abarwayi 17,089 bemejwe ko banduye coronavirus.

Muri iyo baruwa iri kohererezwa ingo miliyoni 30 ku giciro bivugwa ko kizagera kuri miliyoni 5.8 z’amapawundi (arenga miliyari 6 mu mafaranga y’u Rwanda), Bwana Johnson agira ati:

"Kuva mu ntangiriro, twashatse gushyiraho ingamba zikwiye mu gihe gikwiye".

Ntabwo tuzashidikanya kurenzaho [mu ngamba dufata] niba ari yo nama abahanga muri bumenyi bwa siyansi no mu buvuzi batugiriye ko tugomba gufata".

Ingamba zikaze zo guhangana n’ikwirakwira rya coronavirus muri iki gihugu - zirimo guca gutera kw’abantu barenze babiri no gufunga amaduka acuruza ibitari ingenzi cyane - zashyizweho mu cyumweru gishize.

Inkunga y’ingoboka ku baturage

Muri iyo baruwa, Bwana Johnson akomeza agira ati: "Ni ingenzi kubabwiza ukuri - tuzi ko ibintu bizaba bibi kurushaho mbere yuko bimera neza kurushaho".

Ariko turimo gukora imyiteguro ikwiye, kandi uko twese turushaho gukurikiza amabwiriza, ni ko abantu bapfa bazakomeza kugabanuka kandi ni nako bizihuta ko dusubira mu buzima busanzwe".

Impuguke zavuze ko ziteze ko umubare w’abanduye coronavirus n’uw’abo yica ukomeza kwiyongera mu byumweru biri hagati ya bibiri na bitatu biri imbere, mbere yuko umusaruro w’ingamba zo kutegerana no guhagarika byinshi mu buzima busanzwe utangira kwigaragaza.

Mu ibaruwa ye, Johnson avuga ko iki cyorezo ari "igihe kidasanzwe ku gihugu", ndetse yongera kwibutsa amabwiriza ya leta yo kuguma mu rugo mu kwirinda kongerera akazi urwego rw’ubuzima mu gihugu ruzwi nka NHS, no kugira ngo ubuzima burokorwe.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yemera ko izo ngamba za leta ayoboye zizagira ingaruka ku mibereho y’abaturage.

Ariko, muri iyo baruwa yanditse nyuma yaho abaminisitiri batangaje gahunda y’ingoboka ifite agaciro ka za miliyari z’amapawundi, Bwana Johnson yagize ati:

"Leta izakora ibishoboka byose mu gufasha ngo imibereho ikomeze no mu kubona ifunguro rya buri munsi".

Bwana Johnson kandi yashimagije akazi k’abaganga, abaforomo n’abandi bita ku barwayi ndetse n’abandi babarirwa mu bihumbi amagana bitanze nk’abakorerabushake mu gufasha ab’intege nke cyane.

Inyandiko ya leta iherekeje iyo baruwa, ikubiyemo amabwiriza ku gukaraba intoki, igisobanuro ku bimenyetso bya coronavirus, amategeko ajyanye no kuva mu rugo ndetse n’inama ku gukingira ab’intege nke.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa