skol
fortebet

Brenda wakirutse bwa mbere icyorezo cya Coronavirus muri Kenya yakirijwe amafoto ye yambaye utwenda tw’imbere gusa

Yanditswe: Saturday 04, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Umukobwa witwa Ivy Cherotich Brenda, umunya Kenyakazi wabaye Miss Tourism 2018-209 akaba ari nawe wa mbere ukize Coronavirus muri Kenya, akigera mu rugo avuye mu bitaro yakirijew amakuru anyuranye menshi muri yo yerekana amafoto y’ubwambure bwe.

Sponsored Ad

Ivy Brenda yari amaze iminsi itari micye agaragara cyane mu itangazamakuru ryo muri iki gihugu ku mpamvu zitandukanye, cyane cyane ubwo byatangazwaga ko yanduye Coronavirus agahita ashyirwa mu kato, none abaye uwa mbere wakize coronavirus muri Kenya.

Mu minsi ishize yagaragaye mu kiganiro n’abanyamukuru abatangaza ko yakize neza Coronavirus, ibintu byashimishije cyane benshi mu banyagihugu. Ubwo yarekurwaga mu bitaro, yahise ataha ariko akigera mu rugo, yakiriwe n’amakuru atari meza kuko ku mbuga nkoranyambaga hahise hatangira gucicikana amafoto ye amugaragaza yambaye ubusa, ndetse benshi bayakurikiza amagambo avuga ko Brenda aberanye no kuryamana.

Byinshi mu bitangazamakuru byo muri Kenya byafatiyeho bikaba byemeza ko amafoto y’uyu mukobwa ashobora kuba yashyizwe hanze n’uwahoze ari umukunzi we kubera ko bigaragara ko uwayahashyize ari umuntu yizeraga ku buryo yayoherezaga mu gikari cya Whatsapp.

Nyuma rero y’uko uyu mukobwa amaze kumenyekana cyane nk’umuntu wa mbere ukize Coronavirus muri Kenya byatumye noneho ayo mafoto ye yambaye ubusa buri buri aca ibintu ku mbuga nkoranyambaga abantu bayakwirakwiza hirya no hino.

Muri ayo mafoto nkuko bigaragara kuri iyi ahuriyemo, ni amafoto yoherereje umuntu yizeye kuri Whatsapp mu biganiro bagiranaga.

Brenda avuga muri make uko byagenze ngo abe yakwandura iyi ndwara, yavuze ko yamaze iminsi 23 mu kato mu bitaro bya Mbagathi ari naho yaje gukirira.

Yavuze ko bwa mbere yageze muri Leta Zumwe za Amerika mu mwaka ushize mu kwezi k’Ugushingo tariki ya 19, anatemberera muri Leta ya Cleveland ,Ohio aza no kujya mu gihugu cy’ubwongereza mu mujyi wa London.

Ndacyeka ko nshobora kuba naranduriye iki cyorezo mu mujyi wa London, maze gufatwa n’inkorora nyuma ho gato y’iminsi itatu mvuyeyo. Nahise niha umunsi umwe ngo ndebe uko umubiri wanjye uzakumera.

Nyuma yaje kubona ntakiri guhinduka, nibwo Ivy wabaye Miss w’ubukerarugendo kuva mu mwaka wa 2018 kugeza 2020 yahise akora igikorwa cyiza cyo kujya ku bitaro bya Mbagathi kwiyerekana ko afite Ibimenyetso bya Coronavirus ngo ashyirwe mu kato.

Nari naramenye amakuru nkiri muri Amerika ko ku bitaro bikuru bya Mbagathi ariho uwacyetsweho icyorezo cya Coronavirus ajyira mu kato, nanjye nahise nijyanayo.

Brenda akaba yarashimwe n’umukuru w’igihugu cya Kenya ku butwari yagize bwo kumenya ko afite Ibimenyetso bya Coronavirus nuko agafata umwanzuro wo kwishyira mu kato mu bitaro bya Mbagathi biri muri Nairobi.

Amakuru avuga kandi ko uyu mukobwa atari we murwayi wa mbere mu gihugu cya Kenya ukize Coronavirus, ngo hari undi mukobwa witwa Lydia wagereye rimwe muri Kenya na Ivy Brenda, nawe akaba yari avuye hanze akaba yarakize mbere ye, gusa we nuko atari yavuzwe cyane mu kwandura kwe nk’uyu Brenda bityo no gukira kwe ntibyasakuza.

Gusa nyuma y’aho abanya-Kenya benshi bakozwe ku mitima nuku gukira kwa Brenda, bakimara kubona amafoto ye yambaye ubusa, benshi bakozwe n’isoni batinya gusangiza abandi iyi nkuru nziza ahubwo batangira kumutuka no kumufata nk’umukobwa wataye umuco, nubwo harimo n’abandi bakomezaga kumushyigikira.



Ivy Brenda Brenda nyuma yo kuva mu bitaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa