skol
fortebet

Burera: Abantu 20 bagiye mu bitaro nyuma yo kurya ibihumanye mu bukwe

Yanditswe: Monday 28, Aug 2017

Sponsored Ad

Mu Karere ka Burera mu Murenge wa Kinyabab, abaturage bagera kuri 20 bajyanywe kwa muganga nyuma y’uko bariye ibiryo bihumanye mu bukwe bw’umuturanyi bari bitabiriye.
Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru dusoje. Inkuru ya Izubarirashe, ivuga ko aba baturage bari batashye ubukwe kw’umuturanyi wabo aho ngo bariho basangira amarwa n’imisururu ariko ikibazo kivuka ubwo bari bamaze kugaburirwa ibiryo bari bateguriwe kuri uwo munsi.
Bamwe mu baturage baganiriye n’iki kinyamakuru bahamije ko batangiye (...)

Sponsored Ad

Mu Karere ka Burera mu Murenge wa Kinyabab, abaturage bagera kuri 20 bajyanywe kwa muganga nyuma y’uko bariye ibiryo bihumanye mu bukwe bw’umuturanyi bari bitabiriye.

Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru dusoje. Inkuru ya Izubarirashe, ivuga ko aba baturage bari batashye ubukwe kw’umuturanyi wabo aho ngo bariho basangira amarwa n’imisururu ariko ikibazo kivuka ubwo bari bamaze kugaburirwa ibiryo bari bateguriwe kuri uwo munsi.

Bamwe mu baturage baganiriye n’iki kinyamakuru bahamije ko batangiye kubona bagenzi babo bacibwamo kuburyo bukomeye ngo bibaza uko bigenze birabayobera.
Umwe muri bo yagize ati “Ndi mu bahise bagaragaza ibimenyetso; nari maze kurya, byari ibiryo biteguye neza urebeye ku jisho (…) cyakora maze kubirya numvise merewe nabi, nagiye ku musarani mbyirangirizaho ntaragerayo, bahita batujyana kwa muganga.”

Uyu muturage na bagenzi be ntibashidikanya kuvuga ko barozwe.

Nyirasafari Mariya, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyababa yamaganye ibivugwa n’abaturage ko aya mafunguro yarozwe.

Yagize ati “ni imyanda bariye (…) bagiye kwa muganga, abaganga na bo baravuga ngo ‘ikigaragara ni inzoka’.” yungamo ati, “Urumva bararukaga bakanacibwamo, ariko bageze kwa muganga babaha amata, babaha n’ibigabanya kuruka tubona biroroshye.”

Uyu muyobozi avuga ko abagizweho ingaruka n’amafunguro ari abaturage 20, gusa ngo ubuyobozi bwihutiye kubajyana mu Bitaro bikuru bya Butaro biri mu Murenge wa Butaro no ku Kigo Nderabuzima cya Kinyababa.

Ku gicamuni cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Kanama 2017, gitifu Nyirasafari yabwiye Izubarirashe.rw ko abaturage bari bajyanwe kwa muganga bose bari bamaze ‘kugaruka mu ngo zabo.

Yakomeje agira ati “Hari abavuga ngo ni uburozi ariko twahavuye tubahumurije; ushobora gusanga abantu bagizemo ukwangana, bagira ibirori akanga gutumira abantu ngo ni abarozi, ubutumwa twabahaye ni ukubashishikariza ngo mu gihe bagiye guteka bategurane ibiribwa isuku.

Twababwiye kugira isuku no kutagirana amakimbirane n’abantu babita abarozi, birinda kuvuga ngo ni ‘uyu muntu wabikoze’ bakaba bamugirira nabi, ubutumwa twabaha ni uko nta muntu bareba nabi ahubwo mu gihe bafite ibirori bajye bagira isuku.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa