skol
fortebet

Burundi: Ikamyo yari yuzuyemo abantu bari bavuye mu bukwe yaguye mu mugezi abarenga 13 bahasiga ubuzima

Yanditswe: Sunday 11, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Abantu 13 n’umwana mutoya baraye bahitanywe n’impanuka y’imodoka ku kiraro cya Rukoziri gihuza amakomine ya Makamba na Mabanda mu ntara ya Makamba ubwo bari bavuye mu bukwe.

Sponsored Ad

Amakuru atangwa n’ikinyamakuru Jimbere avuga ko aba bantu bari bavuye mu bukwe bwabereye i Kirare muri Makamba. Bari mu mudoka y’ikamyo (camion) yo mu bwoko bwa ISUZU, maze igeze ku kiraro abantu basaba ko babanza bakayivamo ikambuka yonyine kubera bari benshi.

Umuyobozi wa Komini Mabanda,Bwana David Ndikuriyo,yatanze amakuru kuri iyi mpanuka ati “Impanuka yabaye ahagana saa mbili z’ijoro.Abantu bari mu ikamyo yo mu bwoko bw’ISUZU bavuye mu bukwe.Bageze ku kiraro cya Rukozi gitandukanya Makamba na Mabanda.Umushoferi yananiwe kuyobora impanuka bituma ikamyo yiroha mu mugezi.”

Umushoferi aho kubumva yafashe umwanzuro wo kwambuka ntacyo yikanga. Ikiraro cy’imbaho bari bagiye kwambukiraho nticayshoboye kwakira ubwo buremere, kuko cyacitsemo kabiri,imodoka igwa mu ruzi.

Uretse abapfuye, hari abatari bake bakomeretse bahita bajyanwa mu mavuriro ya Makamba, Mabanda na Nyanza Lac.

Umwana muto wari muri aba bantu ntabwo araboneka kugeza ubu. Bivugwa ko no mu bajyanywe mu bitaro haba hari abamaze Gupfa.

Umushoferi we, kubera ubwoba, yahise ahunga, kugeza ubu ntawe uzi iyo yarengeye. Benshi mu bari muri iyo modoka bari abaririmbyi bo mu rusengero rwa pentekote Kayogoro.

Gutwara abantu barunze mu makamyo yagenewe imizigo biracyakorwa mu gihugu cy’u Burundi ndetse benshi mu baturage b’iki gihugu basaba Leta gusuzuma ubushobozi bw’ibiraro barebye ku buremere bw’imodoka zibicaho.


Ibitekerezo

  • Ibi bintu il faut ko bihagarara kabisa uravye nkico kiraro kweri niyo ISUZU naho yoba igarahara ntiyokwambuka gusa bisaba ubutegetsi bafate uyo mu chauffeur hama aba uze nabo mugire ukwihangana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa