skol
fortebet

Burundi: Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yavuze ko inzige nizibeshya zikabatera biteguye kuzirya mpaka zishize

Yanditswe: Wednesday 05, Feb 2020

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Burundi Bwana Deo Guide Rurema yatangaje ko ikibazo cy’inzige zikomeje kwibasira ibihugu byo muri EAC bo bakiboneye umuti kuko nizigera mu gihugu cyabo nta kindi bazazikorera uretse kuzica bakazirya.

Sponsored Ad

Muri iyi minsi ibihugu birimo Ethiopia,SomaliaEritereya Sudan y’Epfo n’ibindi byinshi byo Afurika y’Amagepfo bitewe impungenge n’ikibazo cy’inzige zikomeje kubatera zikamara imyaka yabo.

Leta y’Uburundi iratangaza ko umuti nyamukuru yiteguye gukoresha inzige ziramutse ziteye Uburundi ari "ukuzica no kuzifungura".

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Burundi Bwana Deo Guide Rurema yabwiye abanyamakuru ko no mu minsi yashyize ariwo muti abategetsi b’abarundi bakoresheje mu kuzihangamura.

Ati “Twe tukiri bato twahigaga inzige.Iyo twabifataga twabitungaga ku biti nka mushikaki [Brochette].Twashyiraga ku muriro ngo ariya mababa aveho.Wasangaga imbere harimo umuceri.Twarabiryaga karahava.Naho izo nzige zateye ku ngoma ya Mwezi Gisabo bahanuye ko bitaba ikibazo ahubwo bazana inkono batetsemo zirimo ibisigazwa by’ibiryo bakazitereka ahantu,izo nzige zikinjira,zakuzura bagapfundikira bagatereka ku ziko bakazifungura.

None se inwa ntibazirya?.Izo nzige niziza nibwo buryo tuzakoresha kuko si na hano gusa hari ibihugu byinshi bakoresha ubundi bwoko bw’udukoko bakaturya.Tugize impanuka zikaza zose twazirya.”

Uyu muyobozi yavuze ko bagiye gushyiraho ikipe y’abahanga ikumira izi nzige hakiri kare ndetse n’indi y’abakozi ba Minisiteri y’ubuhinzi n’ab’izindi uzaba ushinzwe gukumira izi nzige.Bazashyiraho kandi indi kipe ishinzwe kurinda ko iki kiza cy’inzige cyazabatungura no guhana amakuru n’ibihugu byatewe n’inzige.

U Burundi ngo buzahugura abaturage uburyo bahangana n’izi nzige kugira ngo zitazangiza cyane ibihingwa aho bazabashishikariza kuzihiga mu mirima bakazirya.

Inzige zigeze gutera u Burundi inshuro nyinshi nk’aho ubwa mbere hari ku ngoma y’umwami Mwezi Gisabo wategetse mu mwaka wa 1902- 1908.Ubwa kabiri hari ku butegetsi bwa Jean Baptiste Bagaza mu mwaka wa 1986 aho zahanishijwe kuribwa.Mu kinyacumi gishize nabwo ngo zateye u Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa