skol
fortebet

Burundi: Ninde ugiye kuyobora inzibacyuho nyuma y’urupfu rwa Perezida Nkurunziza?

Yanditswe: Tuesday 09, Jun 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Kamena 2020,Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko uwari Perezida w’Uburundi Nyakubahwa Pierre Nkurunziza yatabarutse kuri uyu wa Mbere tariki ya 08 Kamena 2020 azize guhagarara k’umutima.

Sponsored Ad

Nk’uko itangazo ryasohowe na leta ribitangaza, Nkurunziza yapfuye ejo ku wa 08 Kanama 2020 azize guhagarara k’umutima we,nyuma yo kurwara kuwa Gatandatu ubwo yarimo kureba umukino wa Volleyball mu irushanwa ryitiriwe umukuru w’igihugu.

Itangazo rigira riti :" Mu ijoro ryo kuwa 06/06/2020 rishyira ku cyumweru,nibwo Perezida yumvise atameze neza ahita anyarukira ku bitaro bya Karusi kwivuza.Ku cyumweru yiriwe ameze neza ndetse anaganira n’abantu .

Ibintu byaje guhinduka mu masaha y’igitondo cyo ku cyumweru, umutima we urahagarara.Abaganga bagerageje kumuhembura bakoresheje ibyuma bimufasha guhumeka.Yakomeje kumererwa nabi abaganga ntibabasha kumurokora."

Igihugu cy’u Burundi cyihanganishije Abarundi bose ndetse gitangaza icyunamo k’iminsi 7 aho amabendera y’igihugu azamanurwa.

Ninde ugiye kuyobora Inzibacyuho mu Burundi?

Kuwa 20/08/2020,nibwo Perezida Nkurunziza yagomba guhererekanya ubutegetsi na Evaritse Ndayishimiye uheruka gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu kwezi gushize ariko ntabwo abashije kuhagera ariyo mpamvu benshi bahise bibaza ugiye kuyobora inzibacyuho

Hari amakuru avugwa ko Pascal Nyabenda uyoboye Inteko ishinga amategeko arimo kwitegura kurahizwa kugira ngo asimbure Nkurunziza kugeza mu kwezi kwa Kanama ubwo azashyikiriza ubutegetsi Ndayishimiye watowe.

Ingingo ya 121 yo mu Itegekonshinga rishya ry’u Burundi ryo ku wa 17 z’ukwa gatanu 2018 igira iti :

"Mu gihe Umukuru w’igihugu yeguye,apfuye cyangwa hari iyindi mpamvu iyo ari yo yose imubuza gukomeza kubahiriza inshingano ashinzwe, mu kurindira undi mushya, asimburwa n’umuyobozi w’inteko ishinga amategeko".

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, yapfuye azize umutima ku wa 08/6/2020 nyuma y’aho ku wa 06/06/2020,yagaragaye kuri stade Urukundo iri imbere y’urugo rwe ahitwa i Buye mu ntara ya Ngozi ahakinwaga imikino ya nyuma y’igikombe kitiriwe perezida muri Volleyball nk’uko byavuzwe na radio televiziyo ya leta,RTNB.

Perezida Pierre Nkurunziza yitabiriye amatora ya Perezida wa Repubulika, ay’abadepite n’ay’abajyanama b’amakomini,tariki ya 20/05/2020.

Tariki 26/05/2020,Perezida Pierre Nkurunziza yashimiye Evariste Ndayishimiye watsinze amatora ari nawe uzamusimbura mu kwezi kwa munani.Tariki 25/5/2020 nibwo komisiyo y’amatora yatangaje ibyavuye mu matora by’agateganyo.

Tariki ya 27/05/2020 Pierre Nkurunziza yayoboye inama y’abaminisitiri

Perezida Nkurunziza wize ibya siporo muri kaminuza y’u Burundi, yakundaga umukino wo gutwara amagare ndetse akanakina ye y’umupira w’amaguru yise Halleluya FC.

Perezida Pierre Nkurunziza yari umurokore ndetse yari azwiho kuba umwigisha w’ijambo ry’Imana akanakangurira Abarundi kwiyegurira Imana

Perezida Pierre Nkurunziza yari azwiho cyane no gukunda imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi

Perezida Nkurunziza wavutse tariki 18/12/ 1964,yabaye Perezida wa Repubulika kuva tariki ya 26/8/2005.

Pierre Nkurunziza yashakanye n’umufasha we Denise Bucumi Nkurunziza mu 1994, bakaba bafitanye abana batanu.

Umufasha wa Perezida Nkurunziza,Denise Nkurunziza, Tariki 28 z’ukwezi gushize kwa gatanu yajyanwe i Nairobi muri Kenya kuvurwa indwara itaramenyekana kugeza ubu nubwo bivugwa ko yafashwe na Covid-19. .

Mu mpera z’icyumweru gishize, humvikanye ubutumwa (audio) bivugwa ko ari ubwa Madamu Nkurunziza yoherereje abasengera mu rusengero rumwe na we, abamenyesha ko amaze gutora agatege kubera ko bamusengeye.

Uretse umugore wa Nkurunziza urwariye muri Kenya,biravugwa ko nyina na mushiki we n’abana babo nabo barwaye.

Hari amakuru yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ko hari bamwe mu bategetsi muri leta y’u Burundi baba baranduye Coronavirus.


Pascal Nyabenda niwe bivugwa ko agiye kuyobora inzibacyuho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa