skol
fortebet

Burundi: Umugabo yuriye ipoto ry’amashanyarazi ashaka kwiba insinga umuriro uramukubita arapfa

Yanditswe: Monday 20, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuwa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2020,umugabo witwa Kwizera Celestin yuriye ipoto ritwara umuriro mwinshi mu mujyi wa Bujumbura ashaka kwiba amatara umuriro uramukubita biza kumuviramo urupfu nyuma.

Sponsored Ad

Nkuko itangazo ryasohowe n’ikigo gitanga umuriro w’amashanyarazi mu Burundi REGIDASO ribitangaza,Bwana Kwizera yafashwe n’umuriro ubwo yari yuriye ipoto ry’amashanyarazi ari gushaka kwiba ibikoresho by’amashyanyarazi mu gice gitwara umuriro mwinshi hagati ya Nyakabuga na Jabe.

REGIDASO ikimara kumenya ko uyu mugabo yafashwe n’umuriro w’amashanyarazi yahise ikupa uwo muri ako karere ko mu mujyi wa Bujumbura kose kugira ngo batabare uyu mugabo.

Abakozi ba REGIDASO bageze kuri Kwizera atarashiramo umwuka,bamumanura ku ipoto y’amashanyarazi bamujyana ku bitaro by’abaganga batagira imbibe b’Ababiligi [MSF Belgique] byanga kumwakira,yimurirwa ku bitaro bya Leta byitiriwe umwami Khaled gusa ntiyabashije kurokoka arapfa.

Muri iki gihugu hakomeje kuvugwa abantu bakunze kurira amapoto bakiba insinga z’amashanyarazi bigatuma rubanda rutabona umuriro uko bikwiriye ariyo mpamvu REGIDASO yasabye abarundi gutungira agatoki abiba uyu muriro buriye amapoto manini kugira ngo birinde impanuka no kwangiza ibikorwaremezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa