skol
fortebet

Burundi:Umwana wavukanye imitwe 2 yavuwe arakira bigizwemo uruhare n’umugore wa Perezida

Yanditswe: Wednesday 15, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Nyakanga 2020,nibwo umwana wo mu Burundi wavukanye imitwe 2 yabazwe agakira abifashijwemo na Angelique Ndayishimiye,umufasha wa Perezida Ndayishimiye.

Sponsored Ad

Uyu mwana wari waravutse afite imitwe ibiri yitwa Nzoyikorera Daniel yabazwe neza ndetse arakira ku bufasha bw’umugore w’umukuru w’igihugu Evariste Ndayishimiye.
.
Uyu mwana wavukanye imitwe ibiri yakorewe opération ku bitaro bya Kibimba, biri muri komine Giheta mu ntara ya Gitega.Uyu mwana yavukiye ku bitaro Roi Khaled I Bujumbura.

Umufasha wa Perezida yasuye uyu mwana kuri iri Vuriro Nzoyikorera yavukiyemo,yiyemeza kumufasha kugira abagwe ndetse byagenze neza.

Mu minsi ishize,Angélique NDAYISHIMIYE yagaragaye ku bitaro bya Hopital Roi Khaled guhemba umubyeyi wibarutse abana 3.

Angélique Ndayubaha, uretse kuba ari umufasha w’Umuyobozi Mukuru w’igihugu cy’uburundi, yatangije ishyirahamwe ryitwa Femme Intwari ribarizwamo abagore b’abahoze mu nyeshyamba za CNDD-FDD, rikora ibikorwa bitandukanye by’iterambere ry’umugore no kubaka ubushobozi bwe, by’umwihariko hibandwa ku bagore batishoboye, akaba kandi akaba aribereye Umuyobozi mukuru.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa