skol
fortebet

Byinshi ku buzima bwa Thomas Sankara wishwe kuri iyi tariki amaze imyaka 4 ku butegetsi

Yanditswe: Wednesday 14, Apr 2021

Sponsored Ad

Thomas Isidore Noël Sankara, Abanyafurika benshi bamuzi nk’umutegetsi waharaniye impinduramatwara igamije kwigira nyako kwa Afurika, yarabigerageje mu myaka ine gusa yamaze ku butegetsi.

Sponsored Ad

Se Joseph Sankara, yari umu-gendarme, umuhungu we Thomas nawe winjiye mu gisirikare afite imyaka 17 mu 1966, cyari igihe cya za coup d’état nyinshi mu gihugu cye kitwaga Haute Volta.

Yize amashuri ya gisirikare, ayarangije ajya mu mirimo ya gisirikare inyuranye aza no gushyirwa mu mirimo y’abanyapolitiki, aho yagiye agaragaza ibitekerezo byo kubaka igihugu kitarimo ruswa, akarengane no kutagendera kuri politiki y’Ubufaransa.

Mu 1983 bamugize Minisitiri w’intebe ariko hashize amezi macye ahita afungwa we n’inshuti ze, hari hashize umwanya muto Jean-Christophe Mitterrand, umujyanama kuri politiki ya Afurika wa se Perezida François Mitterand, asuye iki gihugu.

Mu kwezi kwa munani mu 1983, abasirikare b’inshuti ze bayobowe na Blaise Compaoré bakoze coup d’état, Sankara arafungurwa ndetse ahita aba Perezida wa Haute Volta.

Ni coup d’état bafashijwemo na Libya ya Muammar al-Gaddafi yari ishyamiranye n’Ubufaransa mu ntambara muri Tchad.

Sankara yazanye impinduka zikomeye, ahera ku izina ry’igihugu, akita Burkina Faso (bisobanuye ’igihugu cy’inyangamugayo’).

Yagenderaga ku matwara nk’aya Fidel Castro na Che Guevara ba Cuba hamwe na Jerry Rawlings wo muri Ghana.

Yavuguruye ubuhinzi, atangiza imirimo rusange y’abaturage igamije guteza imbere ubuhinzi, umurimo n’ubumwe.

Yambuye ubutaka abari bikubiye bunini abugabagabanya muri rubanda.

Yategetse ivugururwa ry’inganda zitunganya ibikoresho mu gihugu asaba abaturage kwambara no gukoresha ibikorwa n’inganda zabo.

Igihe gito cyasize umurage

Yashyizeho amategeko arengera kandi aha uburenganzira abagore, aca ubuharike, gushyingira ku ngufu no gukata imyanya imwe y’igitsina gore.

Yashyize abagore mu myanya ifata ibyemezo, ateza imbere gahunda zo kuboneza imbyaro anaha abagore batwite amahirwe batahabwaga.

Abanenze ubutegetsi bwe, bavuga ko yashyizeho inkiko zacaga imanza zibogamye ku bashinjwa kurwanya ubutegetsi, ko yirukanye abarimu 25,000 kuko bagiye mu myigaragambyo ndetse akarema umwuka w’ubwoba mu gihugu ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Perezida Sankara yagurishije imodoka z’abategetsi za Mercedes-Benz ategeka ko bose bazajya bagenda mu modoka za Renault 5, imodoka yari ihendutse icyo gihe mu gihugu.

Yamaganaga cyane inkunga z’amahanga avuga ko "ukugaburira aranagutegeka".

Yasabye ibihugu bya Afurika guhagarika kwishyura inguzanyo z’ibihugu bikize kuko ari nabyo bisahura umutungo w’ibikennye.

Yanze ko bamuha ’climatiseur’ (icyuma gitanga ubuhehere) mu biro bye avuga ko ari ikintu gihenze cyo kwimeza neza kandi abaturage benshi b’igihugu batabasha kwigurira.

Umushahara wa perezida yarawugabanyije akajya ahembwa angana n’amadolari 450 y’Amerika ku kwezi, yamuritse umutungo we wari ugizwe n’imodoka imwe, amagare ane, guitar eshatu na frigo.

Nk’umunyamuziki ni nawe ubwe wanditse indirimbo y’igihugu, ni umugabo kandi wakundaga gukora siporo yiruka mu mujyi wa Ouagadougou nta barinzi bamuriho.

Inshuti ye niyo ishinjwa kumwicisha

Yishwe ku itariki nk’iyi mu kwezi kwa 10 mu 1987 amaze imyaka ine ku butegetsi, bivugwa ko ari umugambi wacuzwe n’inshuti ye Blaise Compaoré.

Compaoré ubwe yavuze ko ashinja Sankara kuzambya umubano n’Ubufaransa n’umuturanyi Côte d’Ivoire.

Bwana Compaoré ariko yagiye ahakana uruhare mu kwica inshuti ye Sankara.Kapiteni Thomas Sankara yishwe afite imyaka 36.

Amaze kwicwa yahise ahambwa vuba vuba aho ahambwe ntihashyirwa ikimenyetso. Umugore we Mariam n’abana babiri bahunga igihugu.

Icyumweru kimwe mbere yo kwicwa yari yasomye ijambo mu muhango wo kwibuka imyaka 20 Che Guevara yishwe. Mu ijambo rye yagize ati:

"Che Guevara yatwigishije gutinyuka tukigirira icyizere. Yari umuturage w’isi ibohotse ari nayo natwe turi guharanira. Ni yo mpamvu tuvuga ko Che Guevara ari Umunyafurika kandi ari umu- Burkinabé".

Blaise Compaoré wamusimbuye yagumye ku butegetsi imyaka 24 kugeza ahiritswe n’imyigaragambyo y’abaturage mu 2014.

Muri iyo myaka yose yari yaranze ko umurambo wa Thomas Sankara uvanwa aho washyinguwe mu bwihisho ngo ushyingurwe mu cyubahiro.

Mu 2015 nibwo wataburuwe ukorerwa ibizamini bya ADN (DNA) bemeza ko ari uwe, abahanga bavuze ko basanze umubiri we wararashwe amasasu 12.

Mu 2007 ubwo hizihizwaga imyaka 20 ishize Sankara yishwe habaye imihango yo kumwibuka muri Burkina Faso, Mali, Sénégal, Niger, Tanzania, u Burundi, Ubufaransa, Canada na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Nubwo yamaze igihe gito ku butegetsi, Sankara yasize umurage ukomeye w’ubutegetsi burwanya ruswa, kwikanyiza, akarengane kandi bugamije kwigira nyako kw’igihugu.

Uyu munsi hashize imyaka 32, izina rye riracyavugwa mu mahanga menshi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa