skol
fortebet

Coronavirus:Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza arembeye mu bitaro

Yanditswe: Tuesday 07, Apr 2020

Sponsored Ad

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yashyizwe mu bitaro by’abarembye cyane nyuma y’aho ibimenyetso bya coronavirus yari afite byiyongereye.

Sponsored Ad

Umuvugizi we yavuze ko yimuriwe muri ibyo bitaro nyuma y’inama z’abaganga kuko ngo aribwo arabona ubuvuzi "bwo ku rwego rwo hejuru".

Minisitiri Johnson yasabye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dominic Raab ngo amubere aho atari "aho bikenewe", nk’uko uwo muvugizi yakomeje abivuga.
Minisitiri Johnson w’imyaka 55, yajyanwe mu bitaro i London afite "ibimenyetso byoroheje ku Cyumweru.

Urwandiko rwasohowe n’ibiro bye rwagiraga ruti: "Kuva mu ijoro ryo ku cyumweru Minisitiri w’Intebe arimo kuvurwa n’abaganga ku bitaro bya St Thomas, i London, nyuma yo kwakirwa afite ibimenyetso bikomeye bya coronavirus.

Guhera kuri uyu wa mbere nyuma ya saa sita, Minisitiri w’intebe yakomeje kuremba kandi, nyuma y’inama y’ikipe ye y’abaganga, yimuriwe mu cyumba cy’indembe muri ibi bitaro.

Minisitiri w’intebe arimo guhabwa ubuvuzi bwo ku rwego rwo hejuru, kandi arashimira abaganga ba NHS, ku kazi gakomeye barimo gukora no kwitanga kwabo."

Minisitiri w’ubukungu, Rishi Sunak, yavuze ko ibitekerezo bye biri kuri Minisitiri w’Intebe n’umufasha we, Carrie Symonds, kandi ko Bwana Johnson "azava muri ibi bihe bibi arimo akagaruka akomeye kurushaho.

Umukuru w’ishyaka ritavuga rumwe na leta, Labour, Sir Keir Stamer yavuze ko ibiri kuba kuri Minisitiri w’intebe ari "amakuru y’incamugongo."

Minisitiri Johnson yabanje kujyanwa kwa muganga gupimwa bisanzwe nyuma y’iminsi 10 afashwe na coronavirus. Ibimenyetso yari afite byarimo kugira umuriro no gukorora.

Kugeza ubu mu Bwongereza,abantu 51,608 bamaze kwandura Coronavirus mu gihe abo imaze kwica ari ibihumbi 5,373.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa