skol
fortebet

#Covid-19:Umuyobozi mukuru w’Ubudage Angela Merkel ari mu kato nyuma yo gutangaza ingamba nshya Guverinoma yafashe

Yanditswe: Monday 23, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Mu gihe Angela Merkel aherutse gutangaza ingamba nshya, zikaze zafashwe na guverinoma y’Ubudage n’uturere mu kurwanya icyorezo cya coronavirus, iki gihugu nacyo cyamenye ko umuyobozi mukuru ubu ari mu kato.

Sponsored Ad

Ubudage ni kimwe mu bihugu by’Uburayi byibasiwe cyane n’icyorezo cya coronavirus, gifite abantu 24,806 n’impfu 92, nk’uko ikigo cya Robert Koch gishinzwe gukurikirana indwara z’ibyorezo kibitangaza.

Nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru cyatanzwe na Chancellor Angela Merkel cyo gutangaza ko bibujijwe guteranya abantu barenga babiri mu mwanya rusange, umuvugizi we, Steffen Seibert yavuze ko uyu muyobozi mukuru w’Ubudage yashyizwe mu kato nyuma y’uko amenye ko umuganga uheruka kumuha urukingo rw’umusonga yanduye icyorezo cya Coronavirus.

Ubwo Merkel yatangaga amabwiriza yo gukumira Coronavirus, yavuze ko Abadage batemerewe guhagarara mu matsinda y’abantu barenze babiri; aya mabwiriza akaba agomba kumara ibyumweru bibiri. Abadage kandi basabwe gusiga intera hagati yabo ya metero n’igice hagati y’umuntu n’undi. Merkel abisobanura yagize ati:

” Ndabashimira. Ndabizi ko bisobanuye ukwitanga, binyuze ku muntu ku giti cye ndetse no mu buryo bw’ubukungu.”

Chancellor Angela Merkel yakomeje agira ati:“Nakozwe ku mutima cyane kuba mwubaha cyane amategeko yo kwirinda mu bufatanye ndetse n’abasaza cyangwa abandi bantu bagaragaye ko bashobora kwandura. Ibi bidufasha kurokora ubuzima. “
Yategetse kandi ko za resitora zajya zitanga take away (gutanga ibyo kurya abakiliya nakabijyana) gusa, mu gihe inzu zikorerwamo masaje, n’izo bashushanyirizamo tatuwaje zategetswe kuba zifunze imiryango burundu.

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru gishize ni bwo Angela Merkel yari yahawe ruriya rukingo nk’uko Steffen Seibert yabisobanuye mu itangazo yasohoye, yongeraho ko agiye kujya akorera mu rugo iwe mu gihe hagitegerejwe ko asuzumwa ngo harebwe ko yanduye kiriya cyorezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa