skol
fortebet

Croix Rouge imaze kwirukana abakozi 21 bazira ubusambanyi

Yanditswe: Saturday 24, Feb 2018

Sponsored Ad

Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare Croix Rouge watangaje ko umaze mu myaka itatu ishize umaze kwirukana abakozi 21 bazira imyitwarire mibi ibitanye isano n’ igitsina.
Umuyobozi mukuru wa Croix Rouge ku rwego rw’ isi Yves Daccord yavuze ko abagaragaraweho iyo myitwarire bose birukanywe.
Daccord yakomeje avuga ko umunsi wa Gatanu tariki 23 Gashyantare wari umunsi ugoye ariko uhambaye.
Ibi yabitangaje mu gihe urwego rushinzwe gufasha ababaye muri iki gihe rwugarijwe n’ ikibazo cyo kubura (...)

Sponsored Ad

Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare Croix Rouge watangaje ko umaze mu myaka itatu ishize umaze kwirukana abakozi 21 bazira imyitwarire mibi ibitanye isano n’ igitsina.

Umuyobozi mukuru wa Croix Rouge ku rwego rw’ isi Yves Daccord yavuze ko abagaragaraweho iyo myitwarire bose birukanywe.

Daccord yakomeje avuga ko umunsi wa Gatanu tariki 23 Gashyantare wari umunsi ugoye ariko uhambaye.

Ibi yabitangaje mu gihe urwego rushinzwe gufasha ababaye muri iki gihe rwugarijwe n’ ikibazo cyo kubura ubunyangamugayo, bitewe n’ ibikorwa by’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorera abo bashinzwe gufasha.

Bwana Daccord avuga ko ibyegeranyo bimaze iminsi bivugwa, aribyo byatumye ikigo ayoboye gitangiza amatohoza ku bakozi bacyo.

Muri 2006 Croix Rouge yasohoye itegeko rihana inyifato ishingiye ku gitsina.

Daccord yagize ati "Nasabye abakozi banjye gusuzuma amakuru dufite ku bijyanye n’ingeso y’ubusambanyi, nkaba nababwira ko kuva mu 2015 twasanze abakozi 21 aribo birukanywe cyangwa baretse akazi biturutse mu maperereza yakozwe"

Yakomeje agira ati "Iyo myifatire isa n’uguhemukira abanyagihugu n’imiryango dusabwa gukorera. Binyuranyije n’ amahame arengera ikiremwa muntu, twakabaye twarabaye maso ntibibe."

Iyo ngeso y’ubusambanyi iherutse kugaragara no mu ishirahamwe Oxfam ryo mu Bwongereza (uyu nawo ni umuryango mpuzamahanga ufatasha abababaye).

Ubutegetsi bwa Haiti buherutse kuwuhagarika gukorera mu gihugu cyabwo, buvuga ko bwatangije itohoza kubyo abakozi bayo baba barakoze muri icyo gihugu muri 2010.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa