skol
fortebet

Donald Trump yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n’urupfu rwa murumuna we

Yanditswe: Sunday 16, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Perezida Donald Trump uyoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari mu gahinda nyuma yo gupfusha murumuna we witwa Robert Stewart Trump wapfuye mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 Kanama 2020.

Sponsored Ad

Ni nyuma yo kujyanwa mu bitaro biherereye muri New York bivugwa ko yari arembye cyane. Amakuru yemejwe n’Umuvugizi muri Perezidansi ya Amerika, Kayleigh McEnany, yavuze ko koko Robert Stewart Trump yajyanwe mu bitaro igitaraganya, gusa nta makuru arambuye yatanze.

Kuva muri Kamena 2020 ntabwo ubuzima bwa Robert Trump bwari buhagaze neza kuko icyo gihe yajyanwe mu bitaro bya ’Mount Sinai’ ahamara ibyumweru bibiri.

Apfuye nyuma y’umunsi umwe, Donald Trump amusuye mu bitaro yari arwariyemo. Uyu Mukuru w’Igihugu amaze kumenya ko murumuna we yapfuye, yatangaje agira ati:

Ndemerewe mu mutima no kubamenyesha ko murumuna wanjye mwiza, Robert yaraye apfuye. Ntabwo yari umuvandimwe gusa ahubwo yari n’inshuti. Nzamukumbura ariko tuzongera guhura. Urwibutso rwe iteka ruzampora ku mutima.

Robert Trump yamenyekanye cyane ubwo yaregaga mwishywa we, Mary Trump washakaga kumena amabanga y’umutungo w’umuryango wabo abicishije mu gitabo yise ’Too Much and Never Enough’ bisobanuye ngo ’Byinshi ariko bidahagije’. Iki gitabo cyasobanuraga Perezida Trump nk’umuntu mubi cyane ku Isi, cyaje guhagarikwa bitewe na Robert.

Umuryango wa Trump wavugaga ko igitabo cya Mary Trump cyari kinyuranyije n’amasezerano yo kutamena amabanga yashyizeho umukono afitanye isano n’amafaranga yakiriye hakemurwa ibibazo yari afitanye n’umuryango.

Robert Stewart Trump azibukirwa ku kuba yaragaragaje cyane ko ashyigikiye mukuru we, ubwo yatangazaga ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu 2016. Ati: “Mushyigikiye 1000/100.” Mu Gushyingo ubwo Donald yari amaze kwegukana insinzi, yagaragaye ahoberana na Robert bombi bishimye cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa