skol
fortebet

DRC: Ubushakashatsi ku cyorezo cya Ebola bwakajijwe

Yanditswe: Saturday 03, Jun 2017

Sponsored Ad

Nubwo nta murwayi wa Ebola mushyashya wongeye kugaragara, ntibyatumye abashakashatsi birara kuko ubu bongereye umurava mu gukurikirana aho icyorezo cya Ebola kigeze muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Minisitiri w’ubuzima muri Kongo, Oly Ilunga Kalenga, yavuze ko kugeza uyu munsi nta bwoba bafite bwa Ebola kuko ngo bamaze kugihasha.
Ubuyobozi bwa Kongo bwagarutse ku bwitange bw’inzobere mpuzahanga hamwe n’abanyagihugu bakomeje gutanga umusanzu mu kurwanya iki cyorezo.
Mu rwego (...)

Mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya bwa Ebola mu banye-Kongo, UNICEF yohereje abakorana bushake 145 ngo batanye n’abagize umuryango utabara imbabare (Croix Rouge) bo muri Kongo. Aba bibanze mu gace gaherera ku mupaka uhuza Kongo na Central Africa.

Nanone kandi umuryango w’ibihugu by’Uburayi woherereje UNICEF inkunga y’imiti yo kwita ku banye-Kongo.

Kugeza none hashize iminsi 21 nta bwandu bushya bwa Ebola bugaragaye nyuma y’uko hari batatu byari byemejwe neza ko bahitanwe iki cyorezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa