skol
fortebet

“Dufite ubwitange nta kintu cyaduhagarara imbere”-Minisitiri Rosemary Mbabazi

Yanditswe: Sunday 06, Dec 2020

Sponsored Ad

Minisitiri w’Urubyiruko n’umuco yakanguriye Abanyarwanda kurushaho kuba abakorerabushake kuko ari umuco mwiza wafasha u Rwanda gukomeza gutera imbere ndetse rugatsinda icyorezo cya Covid-19 n’ingaruka cyateye zose.

Sponsored Ad

Ibi yabitangarije mu murenge wa Rutunga mu karere ka Gasabo ahizihirijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe Abakorerabushake.

Mu ijambo yagejeje ku baturage bo muri uyu murenge bari bitabiriye uyu muhango,Minisitiri Mbabazi yashimye ubwitange bw’Abakorerabushake batandukanye mu Rwanda bafashije mu bikorwa bitandukanye byo kwirinda Covid-19,mu kubaka ibyumba by’amashuri n’imihanda n’ibindi ndetse asaba abanyarwanda bose gukomeza kuba indashyikirwa.

Yagize ati “Biri mu ndangagaciro zacu gukora tutizigama.Muribuka indirimbo y’igihugu twaririmbye mbere,abakurambere bacu bitanze batizigama,n’ukwikorera.

Ubukorerabushake n’ukwitanga utizigamye.Kwitanga wese.Kandi iyo witanze ni byinshi uramira.Iyo witanze,hari byinshi wikuramo wowe byari bimaze kuba byinshi,ukongera ukabona ibindi byinshi kuko iyo utanze hari byinshi byinjira kuri wowe.Iyo utanze amikoro ugafungura ibiganza ukarekura hari byinshi bigaruka.Iyo uhora ufunze nta cyinjira.Ubwitange n’ikintu gikomeye kiri mu mateka yacu.”

Minisitiri Mbabazi yavuze ko Ubwitange aribwo bwatumye u Rwanda rubohoka ndetse yemeza ko iyo butabaho u Rwanda rutari kubona amashuri cyangwa se gutsinda icyorezo cya Covid-19 kuko nta ngengo y’imari rwari rufite rwo kubikora.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo,Madamu Umwali Pauline, yavuze ko Abakorerabushake bo muri aka karere bagize uruhare runini mu kubaka amashuri,imihanda,gufasha muri gahunda zo kurwanya icyorezo cya Covid-19 ndetse avuga ko ubwitange bw’abatuye aka karere bwatumye biyubakira ibiro by’imidugudu,bagura imodoka zifasha mu isuku n’umutekano ndetse n’abayobozi b’utugari bahabwa moto.

Umuyobozi wungirije w’Itorero ry’Igihugu,Lt.Col.Desire Migambi, yavuze ko Ubwitange atari ikintu gishya mu Rwanda kuko no mu gihe cy’abakurambere bwari buhari kuko buri munyarwanda wese yajyaga mu itorero nyuma akajya ku rugerero kwitangira igihugu.

Yakomeje avuga ko Ubwitange/Ubukorerabushake aribwo bwubatse u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariyo mpamvu igihugu gikomeje gutera intambwe ikomeye mu iterambere.

Mu cyumweru cyahariwe ubwitange/Ubukorerabushake cyatangiye kuwa 30 Ugushyingo uyu mwaka,hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo kubakira abatishoboye,gutera ibiti,gutanga amaraso n’ibindi.

Umunsi mpuzamahanga w’Abakorerabushake uba buri mwaka aho uba ugamije gushimira no kuzirikana ibikorwa byiza byakozwe n’bakorerabushake cyane ko ariyo nkingi y’iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Muri uyu muhango kandi hashimiwe abakorerabushake babaye indashyikirwa mu karere ka Gasabo.




Abakorerabushake bashimiwe uruhare runini bagira mu mibereho myiza y’Abanyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa