skol
fortebet

General Chiwenga weguje Robert Mugabe arashinjwa kwitukuza

Yanditswe: Saturday 12, May 2018

Sponsored Ad

Ibara ry’ uruhu rwa General Constantino Chiwenga wahoze ari Minisitiri w’ ingabo za Zimbawe ubu akaba ari Visi Perezida wa Zimbabwe ryateje impaka mu itangazamakuru ryo kuri iki gihugu dore ko ashinjwa gukoresha amavuta ahindura ibara ry’ uruhu gusa we arabihakana.

Sponsored Ad

Izi mpaka zatangiriye ku mbunga nkoranyambaga aho General Constantino Chiwenga yanahawe akabyiniriro ka "Bleachy Chiwenga, Kazungu Chiwenga" gusa we avuga ko bimaze kumurenga.

Ku wa Kabiri tariki 8 Gicurasi ubwo yari mu kiriyo cya mushikiwe yaboneyeho umwanya asobanura ibimuvugwaho byo kuba yaritukuje.

Gen. Chiwenga yavuze ko atakoresheje amavuta mu guhindura uruhu rwe ko ahubwo ko ari uburwayi bwamufashe muri 2017 ubwo yateguraga gukura Robert Mugabe ku butegetsi yari umaze imyaka 37.

Ntabwo yavuze ubwo burwayi ubwo aribwo gusa yavuze ko byamufashe umubiri wose akamara igihe ajya kwivuza muri Afurika y’ Epfo.

Ati “Abanyamakuru batangiye kuvuga ngo nakoresheje amavuta ahindura uruhu, sibyo ahubwo ni uburwayi”.

Yongeyeho ati “Ubu burwayi nanjye simbwishimiye, najyaga kubwivuriza muri Afurika y’ Epfo”.

Ubu burwayi ngo n’ umugore we yarabwanduye gusa Gen. Chiwenga yavuze ko hari umubikira wabarangiye umuti w’ amababi y’ ibimera ubu ngo niyo barimo kwivurisha.

Gen. Chiwenga yamamaye cyane mu gihe cyo gukura Mugabe ku butegetsi kuko igisirikare yari ayobore aricyo cyafashe Robert Mugabe w’ imyaka 93 kimufungira iwe mu rugo kugeza yemeye kurekura ubutegetsi. Bamwe bashimye Gen. Chiwenga ku cyemezo yafashe kuko Robert Mugabe yari ageze muzabukuru atakibasha kuyobora uko bikwiye kandi n’ igihugu kikaba cyarakomeza kurushaho kugana ahabi by’ umwihariko mu bukungu.

Perezida Emmerson Mnangagwa wasimbuye Robert Mugabe yagoroye Gen. Chiwenga kumubera Visi Perezida.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa