skol
fortebet

Barack Obama yavuze amagambo akomeye ku rupfu rwa George H.W. Bush wabaye Perezida wa Amerika

Yanditswe: Saturday 01, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Barack Obama umwirabura wa mbere yabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yavuze ko Bush yari umuntu ukunda igihugu, avuga ko yifatanije mu kababaro n’ umuryango we anongeraho ko imitima y’ abagize byinshi bungukira kuri Bush ifite ishema ry’ uko yagize ayo mahirwe yo kugira umuntu nka Bush

Sponsored Ad

Yabitangarije mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa Gatanu aho yagize ati “Amerika ibuze umuyobozi wicisha bugufi kandi ukunda igihugu Herbert Walker Bush. Nubwo imitima yacu ibabaye uyu munsi ku rundi ruhande yuzuye ishema. Twifatanije n’ umuryango wa Bush iri joro n’ abandi bose bafatira urugero kuri George na Barbara(umugore wa Bush)”

Umuryango wa George Herbert Walker Bush wigeze kuba Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika watangaje ko yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu.

George H.W. Bush yitabye Imana ku myaka 94 nyuma y’ amezi 7 umugore we yakunze cyane Barbara Bush yitabye Imana.

Umuvugizi w’ uyu muryango yatangaje ko uyu muryango ubabajwe no gutangaza ko George H.W. Bush yitabye Imana ku myaka 94, yongeraho ko yari umubyeyi w’ ibambe umuhungu wese n’ umukobwa wese yakwifuza ko amubera se.

Bush asize abana 5 n’ abuzukuru 17. Yabaye perezida wa Amerika hagati ya 1989 na 1993, yari amaze igihe kinini mu bitaro. Gusa umuvugizi we Jim McGrath ntabwo yatangaje icyateye urupfu rwe.

George H.W. Bush ni Se wa George W. Bush wayoboye Amerika muri manda ebyiri hagati ya 2001 na 2009, akaba na Se w’uwahoze ari Guverineri wa Leta ya Florida, Jeb Bush.

Uyu we yabuze amajwi yagombaga kumwemerera guhatanira kuyobora Amerika mu matora yabaye mu 2016, mu ishyaka ry’aba- républicains.

Azashyingurirwa ntabwo kiramenyekana ariko biteganyijwe no azashyingurwa mu cyubahiro kimukwiye nk’ umuntu wabaye Perezida w’ igihugu gikomeye ku Isi akanahagarika intambara y’ ubutita.



Muri 2011, ubwo Obama yari akiri Perezida wa US yambitse G.H.W. Bush umudahuri amushimira ko yaharaniye ukwishyira ukizana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa