skol
fortebet

Gitega:Umumotari yishwe n’abagabo batanu bamuca n’ubugabo bwe

Yanditswe: Wednesday 31, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Batanu mu rubyiruko rw’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi ‘Imbonerakure’ barashinjwa kwica umumotari, barangiza bakanamuca ubugabo na moto ye bakayiba.

Sponsored Ad

Abo bashinjwa kwica umumotari ni Dushime Eloge, Arakaza Gentil Elvis, Irakoze Pacifique , Nshimirimana Jean Marie Vainney, aba bane bakaba bahamijwe icyaha n’urukiko rukuru rwa Gitega kwica babigambiriye umumotari witwa Ntezicimpa vedaste.

Ku wa 22 Ukwakira 2018, nibwo umurambo wa Vedaste watoraguwe udafite ibice by’ibanga, ndetse na moto ye yibwe, SOS/ Burundi igatangaza ko iyo moto yatahuwe kwa Hakizimana Eric, nawe ngo w’Imbonerakure.

Hakizimana yafatanwe moto, mu gihe bagenzi be bavugaga ko Vedaste yishwe n’impanuka, kuba hari ibice bye by’umubiri byakaswe bikaba urujijo.

Bane bahamijwe icyaha bahanishwa igifungo cya Burundu, ndetse buri muntu agatanga indishyi za miliyoni eshanu z’amafaranga y’amarundi y’impozamarira ku muryango. Hakizimana we yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe nk’umufatanyacyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa