skol
fortebet

Gukoresha nabi ibitambaro bihanagura amasahane byashyira ubuzima bw’ abantu mu kaga

Yanditswe: Monday 11, Jun 2018

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bwakorewe ku kirwa cya Maurice bwagaragaje ko gukoresha nabi ibitambaro bihanagura amasahane bizwi nka ‘Suveseri’ bishobora gutera indwara zirimo n’ inzoka zo mu nda.

Sponsored Ad

Aba bashakashatsi bapimye ibitambaro 100 byanagujwe amasaha mu gihe cy’ ukwezi kumwe basanga bibitse bacterie zitwa ‘Escherichia coli’ zitera inzoka zo mu nda.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko gukoresha ibi bitambaro bishobora gutuma ibiryo bijyamo izi bacterie igihe byakoreshejwe mu buryo butaribwo.

Nk’ uko BBC yabitangaje Leta ya Ile Maurice isaba abakoresha ibitambaro bihanagura amasaha kujya babihindura kenshi kandi igihe babimeshe bakabireka bikuma. Iyi suku inareba abakoresha udupfukantoki(geants) n’ abahanagura amasahane bakoreshe udukusi(eponges).

Ubu bushakashatsi bwamukirikiwe mu nama ngarukamwaka “American Society for Microbiology" ibera Atlanta muri Leta ya Georgia muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mu bitambaro 100 byakoreweho ubushakashatsi 49 byasanzwemo izi bacterie. Ibi bitambaro byasanzwemo izi bacterie byiganjemo ibyakuwe mu miryango ifite abana benshi.

"Bactéries coliformes" na "staphylococcus" byatowe ku rugero runini mu bitambaro byavuye mu mazu bafunguyemo inyama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa