skol
Kigali
startimes

Hagaragajwe ibyago biterwa no gukoresha umunwa mugihe cyo gutera akabariro

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 30 August 2020 Yasuwe: 8297

Abashakashatsi, Dr Amanda Lewis wo muri Kaminuza ya California na bagenzi be, bavuga ko ibi byerekana uburyo gukoresha umunwa mu mibonano mpuzabitsina bishobora gutera BV.


Ishusho y’udukoko dutera BV

Gukoresha umunwa mu mibonano mpuzabitsina bishobora gutera igitsina cy’umugore cyangwa umukobwa indwara yitwa ‘bacterial vaginosis’ cyangwa BV, nk’uko byatangajwe n’ubushakashatsi bwanditswe mu kinyamakuru PLoS Biology.

BV ntabwo ari indwara ishobora kwanduzwa mu mibonano mpuzabitsina. Ni ubusumbane bw’udukoko dusanzwe (bacteria) tuba mu gitsina cy’umugore.

Abagore bafite iyi ndwara bashobora kutagira ibimenyetso byo kurwara, ariko bamwe bagira ubwoburwayi mu gitsina hava umunuko ukomeye.

Abashakashatsi bagenzuye ingaruka udukoko two mu kanwa tugira ku dukoko dusanzwe tuba tukanakurira mu gitsina cy’umugore.

BV ntabwo ari indwara ikomeye, ariko iba igomba kuvurwa kuko kuyirwara bituma byoroha ku bagore kwandura izindi ndwara zifatira mu mibonano mpuzabitsina na ‘infections’ z’urwungano rw’inkari.

Iyo umugore atwite, BV imwongerera ibyago byo kubyara igihe kitageze.

Uyifite ashobora kubibwirwa n’uko mu gitsina cye hava umunuko udasanzwe w’ikintu kiboze.

Wabimenya kandi ubonye ururenda rusanzwe ruva mu gitsina cyawe rwahinduye ibara, rujya kuba umweru werurutse kandi rujya kuba amazi.

Kwa muganga bashobora kugupima iyi ndwara bafashe igipimo mu gitsina.

Iyo basanze uyirwaye, ishobora kuvurwa hakoreshejwe iminti ya antibiotic, jeli cyangwa amavuta byabugenewe.

Abagore badafite BV bakunze kugira udukoko duhagije twitwa ‘lactobacilli’ dutuma igitsina gihorana ‘acide’ na pH (igipimo cya ‘acide’ na ‘base’ y’amazi) iri hasi.

Rimwe na rimwe ibi bipimo byiza ku buzima bw’igitsina bishobora kugwa bigatuma izindi ‘microbes’ zo mu gitsina ziganza.

Igitera ibi ntabwo kizwi mu buryo buhagije, ariko ushobora kwandura BV iyo:ukora imibonano mpuzabitsina (gusa n’abagore batarayikora bashobora kwandura BV)uhinduye uwo muyikorana ufite agakoresho ko kuringaniza imbyaro

ukoresha imiti ihumura mu gitsina cyangwa iruhande rwacyo

Ubushakashatsi bwatangajwe muri PLoS Biology bwerekana uburyo ubwoko bw’udukoko (bacteria) dusanzwe tuba mu kanwa dutera indwara aho ishinya ihurira n’amenyo, dushobora kugira BV.

Bagerageje utu dukoko duhujwe n’utuba mu gitsina cy’umugore ngo barebe imyifatire yatwo.

Utu dukoko two mu kanwa twitwa Fusobacterium nucleatum, twahise dufasha gukura kw’utundi dukoko dutera BV.

Abashakashatsi, Dr Amanda Lewis wo muri Kaminuza ya California na bagenzi be, bavuga ko ibi byerekana uburyo gukoresha umunwa mu mibonano mpuzabitsina bishobora gutera BV.

Byari bisanzwe bizwi n’abahanga ko BV ishobora guterwa n’imibonano mpuzabitsina, harimo n’ikorwa n’abagore hagati yabo.

Prof Claudia Estcourt, umuvugizi w’umuryango wo mu Bwongereza witwa British Association for Sexual Health and HIV, avuga ko ubu bushakashatsi ari inyongera mu kumenya BV.Ati: “Tuzi ko BV ari indwara y’urusobe ifite ibiyitera byinshi”.

Avuga ko gukoresha umunwa mu mibonano bishobora kwanduza izindi ndwara z’igitsina n’utundi dukoko dushobora kuba ingenzi cyangwa guteza akaga ubuzima.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Joe Biden yagaragaye mu ruhame yambaye inkweto zambarwa n’abavunitse nyuma...

Perezida watowe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yagaragaye mu...
2 December 2020 Yasuwe: 2171 0

Joe Biden yavunitse ikirenge ari gukina n’imbwa ye bituma afatirwa icyemezo...

Joe Biden,uheruka gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika,...
30 November 2020 Yasuwe: 4904 0

Kenya: Umugabo yapfuye bitunguranye ari mu modoka itwara abagenzi

Abagenzi bari mu modoka itwara abagenzi mu murwa mukuru Nairobi wa Kenya...
25 November 2020 Yasuwe: 1142 0

Umukwe wa Perezida Habyarimana ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside...

Ntilivamunda Alphonse, umukwe wa Perezida Juvenal Habyarimana, yapfuye ku...
19 November 2020 Yasuwe: 5883 0

Umudipolomate w’Ubwongereza mu Bushinwa yakoze benshi ku mutima kubera...

Nubwo ari umunyacyubahiro,Bwana Stephen Ellison,uherutse koherezwa...
17 November 2020 Yasuwe: 4091 0

Umusaruro w’urukingo rwa Covid-19 uzatangira kwigaragaza cyane ku mpeshyi...

Umusaruro w’urukingo rwa Covid-19 uzatangira kwigaragaza cyane ku mpeshyi...
17 November 2020 Yasuwe: 524 0