skol
fortebet

Hakomeje gukwirakwizwa ifoto y’umugabo ubarizwa mu ishyaka rya Bobi Wine bivugwa ko ariwe watumwe kujya kuzana icyorezo cya Coronavirus muri Uganda

Yanditswe: Tuesday 24, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Ifoto y’umugabo wambaye agapfukamunwa ku kibuga cy’indege ahagaze hamwe n’abandi bantu batatu yagiye ahagaragara muri Uganda abantu bavuga ko ariwe mugabo wahawe akato kubera kuvana virusi i Dubai ariko babiteye utwatsi.

Sponsored Ad

Itsinda ry’iperereza rya Blizz Uganda dukesha iyi nkuru ryakoze ubushakashatsi kugira ngo hamenyekane niba uyu ari "umugabo w’imyaka 36" MOH wavuzweho Covid-19 ubwo byatangazwaga kuri TV ko Coronavirus yageze muri Uganda.

Iki kinyamakuru cyifashishije Google Reverse Image tracker, bashoboye kwemeza ko Ifoto ari iy’ukuri ariko ko ntaho ihuriye na virusi yateye mu gihugu cya Uganda.

Iyi Foto ngo yafatiwe ku Kibuga cy’indege cya JFK i New York ku ya 27 Gashyantare 2020 n’itsinda ry’ikinyamakuru cya New York Times nyuma gato yuko virusi itangiye kujya ahagaragara baburira abantu kuyitondera.

Ku ya 2 Werurwe 2020, ikinyamakuru cya Buffalo nacyo cyakoresheje iyi foto imwe mu nkuru iburira abantu gutuza no gufata ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Ibihuha kandi byagiye bivugwa hirya no hino ko Bobi Wine n’itsinda rye rya People Power bohereje uyu mugabo i Dubai kuzana virusi mu gihugu kuko Uganda ngo itarigeze ivugwamo Coronavirusi.

Bityo bikaba bivugwa ko ifoto y’uyu mugabo iri gukwirakwizwa hose bivugwa ko ngo ariwe n’ishyaka abamo rya Bobi Wine bazanye icyorezo cya Coronavirus muri Uganda ari ibinyoma ataribyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa