skol
fortebet

Icyo CNDD-FDD yafashije Abarundi n’ugusenga gusa"- Leonce Ngendakumana

Yanditswe: Tuesday 07, Jan 2020

Sponsored Ad

Umukandida uzahagararira ishyaka rya Sahwanya FRODBU mu matora ya perezida w’Uburundi muri uyu mwaka wa 2020, Leonce Ngendakumana,yavuze ko nta terambere ishyaka rya CNDD FDD abona ryagejeje ku Burundi mu myaka 15 rimaze ku butegetsi uretse kwigisha Abarundi gusenga.

Sponsored Ad

Leonce Ngendakumana yavuze ashize amanga ko ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD nta kintu kinini ryamariye Abarundi guhera muri 2005 ubwo perezida Nkurunziza yafataga ubutegetsi uretse kubigisha gusenga gusa.

Ngendakumana avuga ko Perezida w’Uburundi Petero Nkurunziza yafashe iya mbere mu kwigisha Abarundi gusenga gusa, kandi ngo ntibikwiriye ko umukuru w’igihugu hamwe n’abayobozi bakomeye muri leta bivanga mu bijyanye n’amadini.

Ati “Icyo tubona ishyaka CNDD FDD ryatunganyije ku buryo bushimishije n’ugusenga.Bigishije Abarundi gusenga.Kubera ko uyu munsi Leta y’u Burundi itegamiye ku madini,icyo gikorwa tuzakirekera amadini n’abayayoboye kuko umukuru w’igihugu ntiyemerewe kwisuka mu by’amadini we n’abandi bayobozi ba Leta.

Ngendakumana avuga ko FRODEBU Sahwanya nitsinda amatora yo muri Gicurasi 2020, bazareka Abarundi ‘bagasengera aho bashaka.

Ati “Abantu bose tuzabareka basengere aho bashaka n’aho bifuza gusa tuzabasaba gusenga kuko ni byiza.”

Amashyirahamawe nka OLUCOME yakunze kwamagana CNDD FDD na Perezida Nkurunziza avuga ko bakora ko bakora ibiterane bijyanye no gusenga byinshi hirya no hino mu gihugu bigatwara amafaranga menshi y’igihugu kandi Abarundi benshi bishwe n’inzara.

Mu minsi ishize Nkurunziza yakoze igiterane cy’iminsi 6 cyo gushimira Imana ko yamurinze mu myaka 15 yamaze ku butegetsi ndetse ayisaba guha u Burundi umuperezida ukwiriye mu matora ya 2020.

Ibitekerezo

  • murarenzwe nimwivugire ibyo mushaka Imana yabakuye kur ibaha umuyobozi intambara no kwica abaperezida murayibagiwe nizere ko iri shyaka ntamajwi rizabona CNDD yaragerageje nuko yananijwe na BUYOYA nabamushyigikiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa