skol
fortebet

Icyorezo cya Ebola cyongeye kwaduka muri Congo kimaze kwica 17

Yanditswe: Tuesday 08, May 2018

Sponsored Ad

Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo aravuga ko icyorezo cya ebola cyongeye kwaduka mu majyaruguru w’ igihugu kimaze guhitana abantu 17.

Sponsored Ad

Minisiteri y’ ubuzima muri iki gihugu niyo yabitangaje inahamagarira amahanga kwirinda ko kigera mu bihugu bihugu.

Iti "Abarwayi 21 bagaragaje umuriro no kuva amaraso nk’ ibimenyetso (bya Ebola)17 bapfuye”

Ni ku nshuro ya 9 muri iki gihugu hagaragaye Ebola kuva 1976 ubwo itsinda ry’ Ababiligi ryavumbura iki cyorezo bwa mbere muri iki gihugu. Virus ya Ebola yaherukaga kugaragara muri Congo mu mwaka ushize wa 2017.

Ishami ry’ umuryango w’ Abibumbye ryita ku buzima OMS ritangaza ko mu bapimwe batanu batanu basanganywe virusi ya Ebola. OMS ikomeza ivuga ko yatanze inkunga ya miliyoni y’ amadorali y’ Amerika n’ inzobere mu kuvura Ebola zigera kuri 50 ngo zige gufasha guverinoma ya RDC guhangana n’ iki cyorezo.

Aho virusi ya Ebola yagaragaye ahitwa Bikoro ku nkombe z’ ikiyaga cya Tumba. Aba barwayi babonetse ku kigo nderabuzima bwa Bikoro ahari abavuzi badafite ubushobozi bwo guhangana n’ iki cyorezo. Kuri uyu wa Kabiri nibwo abadogiteri b’ impuguke mu kuvura Ebola bagera kuri 30 bageze mu gace ka Bikoro.

Mu Ukuboza 2013 nibwo iki cyorezo iki cyorezo giheruka kugaragara gifite ubukana budasanzwe aho cyahereye muri Guinea mu gihe kikaba cyamaze kugera mu bihugu bituranye na Guinea birimo Liberia na Sierra Leone. Icyo gihe kishe abantu 11 300 muri 29 000 banduye virusi yacyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa