skol
fortebet

Ifoto y’umunsi: Guverinoma yakoresheje indege za kajugujugu mu kugeza inkingo za Covid-19 mu Rwanda hose

Yanditswe: Thursday 04, Mar 2021

Sponsored Ad

Indege ya RDF yo mu bwoko bwa helicopter iri kuzenguruka hirya no hino mu Rwanda ijyanye inkingo za COVID-19 zohererejwe ibigo nderabuzima mu kwihutisha igikorwa cyo gukingira abantu gitangira kuri uyu wa Gatanu.

Sponsored Ad

Guverinoma yahisemo kwifashishisha indege zo mu bwoko bwa helicopter kugira ngo inkingo za COVID19 zibashe kugera hirya no hino mu Gihugu mu buryo bwihuse.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021 ni bwo u Rwanda rwatangiye kwakira inkingo za Coronavirus, icyiciro cya mbere hakiriwe 240.000 za AstraZeneca mu gihe icya kabiri cyakiriwe ari iza Pfizer zingana na 102.960.

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye inkingo za Pfizer zitanzwe muri gahunda ya Covax kuko ibindi byose bimaze kugerwaho n’urukingo (ni ukuvuga Ghana na Côte d’Ivoire) byahawe urwa AstraZeneca.

Izi nkingo za Pfizer zakiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, hamwe n’abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo.

Abandi bazakingirwa ku ikubitiro ni abantu bakuze guhera ku myaka 65 kuzamura, abafite ubumuga, abarwaye indwara zikomeye nka Diabete, iz’umutima ndetse n’iz’ubuhumekero.

Abantu bazakingirwa muri iki cyiciro bangana na 171.480.

Uko gahunda yo gukingira iteye

Gahunda yo gukingira abantu izakorwa hashingiwe ku rutonde rwatanzwe n’akarere, aho abantu bazahabwa urukingo bwa mbere bashyizwe byiciro 11, birimo abakora mu nzego z’ubuzima bose, abarimu, abayobozi b’amadini, abacuruzi, abakora mu bukerarugendo, abantu bashaje, abafite indwara zikomeye n’abandi.

Nta mubare ntarengwa uturere twahawe w’abantu bazakingirwa, kuko twose tutazakingira abantu bangana bitewe n’imiterere yatwo.

Imibare izagenda irutana hashingiwe ku kureba niba akarere kegereye umupaka, ibikorwa by’ubukerarugendo bugakorerwamo cyangwa se ubucuruzi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel, yavuze ko abazakingirwa bazakira amakuru ahagije ajyanye n’igikorwa binyuze mu butumwa bazahabwa.

Ko inkingo ari ebyiri bazazihabwa bate?

Kugira ngo umuntu watewe inkingo za Astrazeneca cyangwa Pfizer yizere umutekano w’uko zizamurinda kwandura Coronavirus nuko ahabwa doze ebyiri, zunganirana mu gufasha umubiri kumenya no kurwanya iyo virus igihe yageze mu mubiri.

Abazakingirwa bazabanza guhabwa urukingo rumwe, maze urwa kabiri baruhabwe nyuma y’iminsi 21, ni ukuvuga nyuma y’ibyumweru bitatu bafashe urwa mbere.

Ni bande batazakingirwa?

Mu Banyarwanda barenga miliyoni 7.8, u Rwanda ruteganya gukingira kugeza mu mpera z’umwaka utaha, abari munsi y’imyaka y’imyaka 18 ntibarimo.

Impamvu ni ukubera ko mu nkingo za Coronavirus zageragejwe nta na rumwe rwigeze rugeragerezwa ku bana bari munsi y’iyo myaka ngo barebe niba rwamurinda cyangwa se rutamurinda bityo bakaba batakingirwa inkingo zitigeze zigeragezwa.

Ikindi ni uko ingaruka zo kwandura cyangwa kuzahazwa na COVID-19 ari nkeya, ahanini bitewe n’imiterere yabo n’ubudahangarwa bw’imibiri yabo.

Ko abantu bazahabwa inkingo ku buntu, u Rwanda rwo rwazikuye he?

Izi nkingo u Rwanda rwakiriye n’izindi ruzakira, zatanzwe binyuze muri gahunda ya Covax. Bivuze ko ari ubuntu, kuko iyi gahunda yagiyeho ku bufatanye bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Guverinoma y’u Bufaransa ndetse na Komisiyo y’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi.

Iyi gahunda izageza inkingo ku bihugu 145 bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere hirya no hino ku Isi.

U Rwanda ruzahabwa inkingo 1.098.960 muri iyi gahunda. Izi nkingo ariko ntabwo zizaba zihagije, ari yo mpamvu hamaze gutegurwa ingengo y’imari ingana na miliyoni 124 $ izifashishwa muri gahunda yo kugura izindi.

U Rwanda ruteganya ko uyu mwaka wa 2021 uzarangira rukingiye 30 % by’abaturarwanda ndetse uwa 2022 ukarangira hakingiwe abandi 60%.

Ese birashoboka ko warwara COVID-19 cyangwa se kugaragaza ibimenyetso byayo nyuma yo gukingirwa?

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kugaragaza ibimenyetso nyuma gukingirwa COVID-19 nko kugira umuriro.

Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara muri Afurika (Africa CDC), kivuga ko ari ibintu bisanzwe bibaho kandi impamvu yabyo ari ukubera ko umubiri uba uri kwiga uko wakwirwanaho mu gihe watewe n’iyo virus.

Ku byerekeye kuba umuntu yarwara Covid-19 kandi yarakingiwe, CDC ivuga ko bidashoboka, gusa ariko mu gihe hapimwe abasirikare barinda umubiri bishoboka ko umuntu yagaragaza ko afite Covid-19, kuko iyo umubiri watewe na virus, mu mubiri haba hakirimo abasirikare bayirinda.

Kuba umuntu yamaze gukingirwa ntibizakuraho ko agomba gukomeza kwirinda Covid-19. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umuntu uzamara kwikingiza azakomeza gukurikiza ingamba zo kuyirinda yambara agapfukamunwa, asiga intera hagati ye na mugenzi we, ndetse agakaraba intoki igihe cyose agiye ahantu harurira abantu benshi.

Impamvu umuntu akomeza gukurikiza ingamba zo kwirinda kandi yakingiwe, ni ukugira ngo umubiri wubake ubudahangarwa nyuma yo gukingirwa bisaba igihe runaka, bityo biba bishoboka ko yakwandura virus cyangwa akayanduza abandi, kuko urukingo ruba rutarashinga imizi neza.

Ibi ni kimwe no ku warwaye Coronavirus akayikira, na we ashobora gukingirwa nubwo bivugwa ko uwayikize aba yifitemo ubudahangarwa bwo kuyirwanya. Guhabwa urukingo ni ubwirinzi kuko inzobere zitaragaragaza igihe nyacyo uwarwaye iyi ndwara amarana ubudahangarwa mu mubiri nyuma yo kuyikira.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa