skol
fortebet

Ikishe Mushimiyimana Jacqueline wari wagiye mu birori by’isabukuru ye y’amavuko akagarurwa yapfuye cyamenyekanye

Yanditswe: Wednesday 03, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano w’imbere mu Burundi, Pierre Nkurikiye yatangaje icyavuye mu iperereza ryakozwe ku rupfu rw’umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko witwa Mushimiyimana Jacqueline.

Sponsored Ad

Tariki ya 25 Gashyantare 2021 ni bwo hamenyekanye inkuru y’uyu mukobwa inshuti zari zateguriye ibirori by’isabukuru y’amavuko tariki ya 24, mu buryo bwo kumutungura (surprise).

Uyu mukobwa yagiye kuri izi nshuti mu masaha y’umugoroba, ariko ntiyataha uwo munsi.

Umuryango we watunguwe no kubona umuhungu bakundanaga witwa Bonnidée Niyonkuru na mugenzi we bazanye umurambo wa Mushimiyimana kuri moto, mu masaa tanu yo ku wa 25 Gashyantare. Icyo gihe aba basore bahise batabwa muri yombi, iperereza riratangira.

Kuri uyu wa 2 Werurwe 2021, Pierre Nkurikiye yatangaje ko icyavuye muri iri perereza cyerekana ko Mushimiyimana yapfuye ubwo yageragezaga gukuramo inda yari atwite, yifashishije imiti.

Nkurikiye kandi yavuze ko Mushimiyimana yari yararanye na Niyonkuru mu ijoro ryo ku wa 24 Gashyantare ubwo bizihizaga isabukuru ye, muri icyo gihe uyu musore akaba yaramufashije gukuramo inda, kugeza ubwo amupfanye.

Bonnidée Niyonkuru aracyari mu maboko y’ubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa