skol
fortebet

Impanuka ikomeye y’imodoka yahitanye abantu 5 abandi barakomereka bikomeye

Yanditswe: Monday 24, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Kuri iki Cyumweru dusoje, mu karere ka Lwengo ho mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, habereye impanuka ikomeye y’ imodoka yahitanye abantu 5 n’ indi ya bisi yahitanye babiri ahitwa Mbale.

Sponsored Ad

Ababonye iyi mpanuka yabereye Lwengo bavuze ko yatewe n’ uko umushoferi yahuzaguritse atwaye nyuma y’ uko yihutaga cyane. Yagonze batatu bagendaga n’ amaguru, na babiri bari kuri moto. Iyi mpanuka yabereye hafi y’ akarere ka Lwengo abagonzwe bose bahita bapfa.

Imirambo ya ba nyakwigendera yahise ijyanwa ku bitaro bya Lwengo.

Ku rundi ruhande mu muhanda wa Mbale nawo wo muri Uganda bisi intwara abagenzi ya kampani yitwa Kakise nayo yakoze impanuka babiri bahasiga ubuzima.

Nk’ uko Daily Monitor yabitangaje imibare ya polisi ya Uganda yerekana ko mu byumweru bitatu bishize impanuka zo mu muhanda zimaze guhitana abantu 100.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa