skol
fortebet

Impanuka ya Kajugujugu ya gisirikare muri Kenya yahitanye ubuzima bw’abantu[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 14, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, nk’uko ibitangazamakuru byo muri Kenya bibitangaza, abasirikare babiri b’iki gihugu bappfuye baguye mu mpanuka y’indege ya gisirikare yo mubwoko bwa Kajugujugu, yabereye mu gace ka Masinga, mu Ntara ya Kitui.

Sponsored Ad

Minisiteri y’ingabo ya Kenya yasohoye itangazo kuri iyi mpanuka ivuga ko iyo kajugujugu yari mu myitozo. Ati:

Iyi yari indege iri mu myitozo. harimo abapilote babiri ari nabo bavanywe ahabereye impanuka.

Iyi ndege ya Kajugujugu yo kurasana MD 530F yakorewe muri Amerika ikaba yakoze impanuka ahagana mu ma saa yina 10am za mu gitondo. Icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana neza.

Amakuru avuga ko iyi ndede ari imwe mu ndege esheshatu zo mu bwoko bwa kajugujugu zo kurwannisha zakozwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika Kenya yabonye muri Mutarama uyu mwaka.

Zari mu cyiciro cya mbere cy’indege 12 za kajugujugu zo kurasisha byoroheje, ndetse no kwifashisha m’ubutasi zagombaga kugurwa bigamije kongera ingufu z’ingabo z’igihugu cya Kenya nyuma y’ibitero simusiga by’abarwanyi ba Al-Shabaab.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa