skol
fortebet

Impunzi zo muri Irak zimerewe nabi kubera ibiryo bikekwamo uburozi

Yanditswe: Tuesday 13, Jun 2017

Sponsored Ad

Impunzi ziri mu nkambi iri hafi y’ umugi wa Masul mu gihugu cya Irak, zibarirwa mu magana zimerewe nabi naho umwana umwe yamaze gushiramo umwuka nyuma yo kurya ibiryo bikekwamo uburozi.
Amakuru aturuka mu gihugu cya Irak aravuga ko izo mpunzi zafashwe zicisha hasi no hejuru nyuma yo gufungura ifunguro abayisilamu bafata iyo bari mu gisibo cya Ramadhan (Ifutari).
Inkambi ya Hasansham U2, irimo izo mpunzi iherereye hagati ya Mosul na Irbil, ikaba icumbikiye abantu bo muri Irak baje bahunga (...)

Sponsored Ad

Impunzi ziri mu nkambi iri hafi y’ umugi wa Masul mu gihugu cya Irak, zibarirwa mu magana zimerewe nabi naho umwana umwe yamaze gushiramo umwuka nyuma yo kurya ibiryo bikekwamo uburozi.

Amakuru aturuka mu gihugu cya Irak aravuga ko izo mpunzi zafashwe zicisha hasi no hejuru nyuma yo gufungura ifunguro abayisilamu bafata iyo bari mu gisibo cya Ramadhan (Ifutari).

Inkambi ya Hasansham U2, irimo izo mpunzi iherereye hagati ya Mosul na Irbil, ikaba icumbikiye abantu bo muri Irak baje bahunga abarwanyi ba Islamic State (IS).

Abarwanyi b’ umutwe bivugwa ko wiyitirira idini ya Islam bamaze iminsi barafashe hasi hejuru ngo bigarurire umugi wa Masul.

Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku mpunzi UNCHR ryatangaje ko abafashwe n’ ubwo burwayi bagera kuri 800, muri bo 200 nibo bamaze kugezwa kwa muganga.

Iyo nkambi yubatse na UNCHR kugira ngo yakire impunzi z’ abaturage ba Irak bava mu byaro bahungira mu mugi kubera IS. Iyo nkambi irimo abagera ku 6235.

Mu mpera z’ umwaka ushize wa 2016 nibwo ingabo za Leta zunze ubumwe z’ Amerika zifatanyije n’ ingabo za Irak batangiye ibikorwa byo guhangana n’ abarwanyi ba IS bari mu mugi wa Masul.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa