skol
Kigali
startimes

Indege ya kompanyi Air India yakoze impanuka bamwe mu bari bayirimo bahasiga ubuzima

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 August 2020 Yasuwe: 1495

Indege itwara abagenzi ya Kompanyi Air India yari irimo abantu 191 yakoreye impanuka ku kibuga cy’indege cya Karipur ahitwa Kozhikode muri Kerala mu Buhindi bituma abantu batatu mu basaga 190 bari bayirimo bahasiga ubuzima n’abandi benshi barakomereka.


Iyi ndege yavaga I Dubai yerekeza ahitwa Calicut hazwi cyane nka Kozhikode mu ndege,yakoze impanuka ubwo yari igeze kuri kiriya kibuga cy’indege igwa mu mugezi abantu 3 barimo na pilote wayo bahita bahasiga ubuzima.

Abashinzwe kuzimya umuriro n’imbangukiragutabara 24 bahise batabara bihuse bagerageza kurokora abantu babajyana kwa muganga.

Nkuko amakuru aturuka mu Buhindi abisobanura,abantu 3 bahise bapfira muri iyi mpanuka barimo na Pilote wayo hanyuma abandi 35 barakomereka.

Umwe mu bayobozi b’iyi Kompanyi yagize ati “Turacyashaka abantu 100.”.Amakuru avuga ko iyi ndege yakoze impanuka bitewe n’ikirere kibi cyane ko hagwaga imvura nyinshi.

Amakuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’indege zitwara abasivili nuko iyi ndege yageze ku kibuga imvura nyinshi irimo kugwa inanirwa guhagarara bituma ikomeza kwiruka irenga umuhanda niko kugwa mu mugezi icikamo kabiri.

Aba bantu 191 barimo abana 10,abakora mu ndege 6 n’abandi bagenzi basanzwe.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ibaruwa irimo uburozi bwa ’ricin’ yari igiye guhabwa Trump muri White...

Ubutumwa burimo uburozi bwa ’ricin’ bwari bwohererejwe Perezida Donald Trump...
20 September 2020 Yasuwe: 2124 0

Indonesia: Abafashwe banze banze kwambara agapfukamunwa bari gutegekwa...

Mu cyaro kimwe cyo mu gihugu cya Indonesia,abaturage bari gufatwa batambaye...
18 September 2020 Yasuwe: 713 0

Tanzania: Abana 10 bapfiriye mu muriro wafashe inzu bararaGAmo ku ishuri...

Abana 10 bapfiriye mu muriro watwitse inzu bararamo mu gicuku cy’uyu munsi...
14 September 2020 Yasuwe: 696 0

RDC: Ibirombe byagwiriye abantu 50 bose bahita bahasiga ubuzima

Ibirombe 3 byacukurwagamo Zahabu mu gace kitwa Kamituga muri RDC byagwiriye...
12 September 2020 Yasuwe: 820 0

Kugeza urukingo rwa Coronavirus ahatandukanye ku isi ’bizasaba indege 8000...

Urwego rw’ubwikorezi bwo mu ndege ruvuga ko kugeza urukingo rwa coronavirus...
10 September 2020 Yasuwe: 1961 0

Australia: Umugabo warimo aserebeka ku nyanja yishwe n’igifi cya...

Umugabo wo muri Australia yishwe n’ifi yo mu bwoko bwa Shark ku mwaro...
9 September 2020 Yasuwe: 1346 0