skol
fortebet

Ingaruka mbi zo kwambara imyenda y’ imbere ya gacuwa

Yanditswe: Friday 07, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Imyenda ya gacuwa irakundwa cyane ngo itinda gucika kandi igahenduka ariko abahanga bavuga ko iyi myenda atari myiza ku buzima.

Sponsored Ad

Bamwe mu bagura iyi myenda iba yarambawe izwi ku izina rya ‘Caguwa, cyangwa second hand mu Cyongereza’ bazi ko hari ingaruka ifite ku buzima bwabo ariko hari abadafite na kimwe babiziho nk’ uko babitangarije BBC.

Mupfasoni Aisha ucuruza mu isoko rya Karume ati:"Njyewe izo ngaruka nta zo nzi ariko imyenda ya caguwa ndayikunda nyibona kuri make. Ntabwo narinzi ko igira ingaruka”

Ally Saleh nawe avuga ko akunze kugura imyenda yambarirwa imbere we avuga ko agura izikiri nshyashya.

Ally ati:"Njyewe nkunze gutangira iriya ikiri mishya itarambawe cyane. Ariko iyo kwambara imbere nk’ amakariso nigurira cyaguwa”

Nora Almazi yaravuze ati:"Narabyumvishe ko zigira ingaruka ariko mbona ari nziza kurusha iyo mu maduka. Ni ukuvuga ngo wambaye isutiye yo mu iduka amaberere aguma arereta ariko caguwa ifata amabere neza”

Ni byinshi bivugwa ku ngaruka mbi zo kwambara imyenda y’ imbere ya caguwa, bamwe bavuga ko itera kanseri abandi bakavuga ko igira ingaruka mbi ku rubyaro. Ibi n’ ababizi nta gaciro babiha ahubwo babifata nko kwangisha abandi caguwa.

Abahanga bavuga ko muri iyo myenda ya caguwa habamo idakoze mu ipamba yangiza imyanya y’ ibanga.
Dr Fredrick Mashili wo ku bitaro by’ igihugu bya Muhimbili yavuze ko kwambara imyenda y’ imbere ya caguwa bitera indwara z’ uruhu. Uyu muganga agira abantu inama yo kumesa iyo myenda bakoresheje imiti yica udukoko mbere yo gutangira kuyambara.

Muri 2009, Ikigo cyo muri Tanzania gipima ubuziranenge cyahagaritse iyinjizwa ry’ imyenda y’ imbere ya Caguwa, kuva ubwo uzifatanywe arahanwa ariko kugeza n’ubu usanga iyo myenda ikigurishwa ku masoko yo muri Tanzania.

Ibitekerezo

  • Ntimukagendere ku binyoma. Mutubwire iyo ndwara iyo ariyo munatubwire umuntuwayirwYe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa