Kigali
startimes

Intare ebyiri zateraniye umugore ushinzwe kurinda icyanya zibamo ziramurya

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 May 2020 Yasuwe: 4903

Mu gihugu cya Australia haravugwa inkuru ibabaje y’umurinzi w’icyanya kibamo inyamaswa [zoo] witwa Jennifer Brown wariwe n’intare mu maso no mu ijosi gusa ngo yajyanwe kwa muganga atarapfa.



Uyu mugore w’imyaka 35 warindaga Shoalhaven Zoo iherereye ku birometero 150 uvuye mu mujyi wa Sydney,yariwe n’izi nyamaswa z’inkazi mu maso no mu ijosi zimusiga yataye ubwenge.

Uyu mugore yariwe n’izi nyamaswa ubwo yarimo gukora isuku muri iyi zoo nkuko byatangajwe na Polisi.

Abashinzwe iki cyanya bavuze ko bari gukorana na Polisi mu iperereza ndetse bagiye kongera umutekano w’abakozi babo.

Abaganga babonye uyu mugore muri iki cyanya imbere,batangaje ko nyuma yo kuribwa n’izi ntare yasigaye yataye ubwenge ari kuvirirana.

Ushinzwe serivisi y’Imbangukiragutara muri New South Wales, Faye Stockmen yagize ati “Igitero uyu mugore yagabweho cyari giteye ubwoba cyane.”

Uyu Faye yavuze ko batewe ubwoba cyane n’ibikomere uyu mugore yatewe n’amenyo y’intare mu maso ndetse avuga ko ariko kazi kabi cyane akoze kuva yatangira gutwara Ambulance.

Ati “Aka niko kazi kabi cyane nkoze.Ntabwo nigeze mpura n’akazi kameze gutya mu buzima bwanjye.Kwinjira mu cyanya cy’intare bwa mbere byanteye ubwoba cyane.Twagombaga kwinjira aho intare ziba n’amaguru.”

Uyu madamu Brown wariwe n’intare yahise ahamagarizwa indege iza kumutwara imujyana mu bitaro bya St George Hospital biri mu mujyi wa Sydney.Umuryango we wahise ubimenyeshwa.

Si ubwa mbere inyamaswa ziriye umuntu muri Shoalhaven Zoo kuko muri 2014,ingona yafashe ukuboko kwa mukerarugendo irakuruma imbere ya bagenzi be 60 bari kumwe bishwe n’ubwoba.

Abakozi bahise batabara bagerageza gukanga iyi ngona irekura ukuboko k’uyu muntu gusa yari yakomeretse cyane.



Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuti wa Coronavirus mu Buhinde uri kuboneka ku isoko rya magendu...

Icukumbura rya BBC ryabonye ko umuti wa remdesivir uri kwifashishwa mu...
7 July 2020 Yasuwe: 947 0

Ibigo byose byavurirwagamo abarwayi ba Coronavirus muri Tanzania bigiye...

Tanzania igiye gufunga ibigo by’akato bivurirwamo abarwayi ba coronavirus...
7 July 2020 Yasuwe: 619 0

U Burundi bwatangiye ingamba zidasanzwe zo kurwanya Coronavirus

Ejo ku wa mbere, bwa mbere mu Burundi hafashwe ibipimo 640 ari nabyo...
7 July 2020 Yasuwe: 1927 0

Madagascar yigambye gukora umuti yasubijeho Guma mu rugo igitaraganya...

Igice kinini cy’ikirwa cya Madagascar kirimo n’umurwa mukuru, Antananarivo,...
6 July 2020 Yasuwe: 2357 1

Urupfu rw’umuhanzi wo muri Ethiopia rumaze guhitana abantu 166

Imyigaragambyo ishingiye ku moko yakurikiye iyicwa ry’umuhanzi Hachalu...
6 July 2020 Yasuwe: 1307 0

Trump yongeye kunengerwa mu ruhame ashinjwa gukwirakwiza ibinyoma ku...

Umwe mu bakuriye ibyo kugenzurano kwemeza imiti muri Amerika akemanga ibyo...
6 July 2020 Yasuwe: 1228 0