skol
fortebet

Inzira Yesu n’ ababyeyi be baciyemo bahunga Herode igiye kubyazwa umusaro

Yanditswe: Thursday 01, Jun 2017

Sponsored Ad

Ku nshuro ya mbere, igihugu cya Misiri kigiye kwifashisha inzira Yesu, Yozefu na Mariya baciyemo bava i Bethelehemu bahungiye mu Misiri mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo, aho hatangijwe urugendo ruzamara imyaka itatu.
Mu Cyumweru gishize nibwo abakerarugendo babarirwa muri 520 nibwo bageze i Cairo mu Misiri baturutse mu bihugu 20 byo ku isi hose.
Aba bakerarugendo ngo biteze gusura uduce dutandukanye tw’amateka avugwa muri Bibiliya by’umwihariko aho Yezu yahungishirijwe n’ababyeyi (...)

Sponsored Ad

Ku nshuro ya mbere, igihugu cya Misiri kigiye kwifashisha inzira Yesu, Yozefu na Mariya baciyemo bava i Bethelehemu bahungiye mu Misiri mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo, aho hatangijwe urugendo ruzamara imyaka itatu.

Mu Cyumweru gishize nibwo abakerarugendo babarirwa muri 520 nibwo bageze i Cairo mu Misiri baturutse mu bihugu 20 byo ku isi hose.

Aba bakerarugendo ngo biteze gusura uduce dutandukanye tw’amateka avugwa muri Bibiliya by’umwihariko aho Yezu yahungishirijwe n’ababyeyi be ubwo umwami Herode yashakaga kumwica.

Urugendo rwo gusura aho Yesu yahungiye ruzamara imyaka itatu aho bazagenderera uduce 25 bivugwa ko Yesu yagiyemo ubwo yahungaga.

Ubwo Umushumba wa Kiliziya ku isi, Nyirubutungane Papa Francis ,yari mu Misiri mu kwezi gushize.yatanze ubutumwa bwo kubabarirana no kubana kivandimwe mu rwego kurwanya iterabwoba ryugarije ubukerarugendo bwa Misiri.

Minisitiri w’Ubukerarugendo muri iki gihugu aherutse kugirira uruzinduko i Vatikani aho baganiye ku iterambere ry’ubukerarugendo muri Misiri nk’igihugu kigiye gutangiza bwa mbere urugendo Yezu yanyuzemo ahunga.

Yezu n’ababyeyi be bakoze urugendo rungana n’ibirometero 65 bahunze Herode. Mu Misiri bahabaye imyaka itatu noneho baza gusubira i Nazareti nyuma y’inzozi za se Yozefu wari weretswe ko iwabo ari amahoro. Urugendo rwo gusubira i Nazareti rwabasabye ibirometero 170.

Yaba Bibiliya Yera cyangwa Intagatifu zombie zigaruka kuri uru rugendo, cyane cyane aha hakurikira: Matayo 2:13,16, 22-23; Hozeya 11:1; Luka 2:39-40

Ibitekerezo

  • Urakoze Ferdinand kutugezaho iyi nkuru ishimishije.Mfite akabazo kamatsiko: nta hantu na jamwe muri Bibiliya havuga imyaka Yezu nababyeyi be bamaze mu Misiri.Imyaka 3 wayikuyehe? Twongera kumubona afite hafi imyaka 12 yaburiye i Yeruzalemu.Rwose ndasaba abandi basomyi gushyiraho umuganda wabo tukabimenya.Ikindi nabazaga abasomyi ni iki: Kuki bagenze ibirometero 65 baza ariko gusubirayo bakagenda 170? Ni ukubera iki baciye inzira ya kure? Hari muwuhe mwaka? Murakoze

    imyaka itatu bavuze niyo urugendo ruzamara ntago ariyo ababyeyibe nawe bamaze mumisiri ungera usome urebe

    KKK...Dore uko byand se: Mu Misiri bahabaye imyaka itatu noneho baza gusubira i Nazareti nyuma y’inzozi za se Yozefu wari weretswe ko iwabo ari amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa