skol
fortebet

Joe Biden yagaragaye mu ruhame yambaye inkweto zambarwa n’abavunitse nyuma yo kuvunika ari gukina n’imbwa ye

Yanditswe: Wednesday 02, Dec 2020

Sponsored Ad

Perezida watowe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yagaragaye mu ruhame bwa mbere nyuma y’imvune yagize ubwo yari ari gukina n’imbwa ye mu cyumweru gishize akanyerera akavunika akaguru k’iburyo.

Sponsored Ad

Biden w’imyaka 78 yavunitse ku wa gatandatu ubwo yanyereraga ari kumwe na Major, imwe mu mbwa atunze.

Dr Kevin O’Connor ukurikiranira hafi ubuzima bwa Joe Biden,yavuze ko imvune y’uyu mugabo idakanganye, ko ariko bizamusaba kugendera mu nkweto zihabwa abavunitse zizwi nka ‘walking boots’, nibura mu gihe cy’ibyumweru bitavuzwe umubare.

Ibipimo byakurikiyeho byerekanye ko Biden yavunitse amagufwa abiri mu kirenge cy’iburyo, nk’uko bivugwa n’uyu muganga.

O’Connor yagize ati: "Bigaragara ko ashobora kuzakenera inkweto zihabwa abavunitse mu gihe cy’ibyumweru bitari bike kugira ngo ashobore gutambuka".

Ubwo kuri Twitter hashyirwaga amashusho agaragaza Joe Biden acumbagira, mu bamwifurije kurwara ubukira harimo uwo bari bahanganye mu matora Perezida Donald Trump.

Mu ijambo rye rya mbere nka Perezida watowe wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden yavuze ko ashaka kugarura umwimerere w’iki gihugu, asezeranya "kudacamo ibice ahubwo kunga ubumwe" bw’igihugu.

Yabwiye imbaga mu mujyi wa Wilmington muri leta ya Delaware ati: "Iki ni igihe cyo gukira [ibikomere] muri Amerika".

Bwana Biden yatsinze Perezida Donald Trump wari usanzwe ari ku butegetsi, nyuma yo gutegereza kudasanzwe kw’ibarura ry’amajwi y’amatora yabaye ku wa kabiri.

Kugeza ubu Bwana Trump ntabwo aratangaza ko yemeye ko yatsinzwe gusa yemeje ko yiteguye kuva muri White House Mu kwambere 2020

Ibyavuye muri aya matora bitumye Bwana Trump aba perezida wa mbere w’Amerika utegetse manda imwe kuva mu myaka ya 1990.

oseph Robinette Biden Jr. watorewe kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika,aciye agahigo ko kuba umuntu ukuze uyoboye USA mu mateka yayo kuko mu mpera z’uku kwezi aruzuza imyaka 78.

Nyuma yo kumenya ko yatsinze,Biden yagize ati " Ntewe ishema no kuba mwampisemo ngo mbabere umukuru w’Igihugu. Akazi kadutegereje karakomeye ariko mbijeje ko nzaba Umuyobozi w’Abanyamerika bose abantoye n’abatantoye. Icyizere mwagiriye, Sinzagitatira.

"Nsezeranyije kuba perezida udashaka gucamo ibice, ahubwo wunga ubumwe; utabona ngo izi leta ni iz’abarepubulikani ziriya ni abademokarate, ubona gusa Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika]".

"Nashatse uyu mwanya [wa perezida] kugira ngo ngarure umwimerere w’Amerika, kugira ngo nongere kubaka uruti rw’umugongo rw’iki gihugu, abantu b’amikoro yo hagati na hagati ndetse no kongera gutuma Amerika yubahwa ku isi, no kunga ubumwe bwacu hano iwacu".

Joe Biden yavukiye i Scranton muri leta ya Pennsylvania mu mwaka wa 1942.

Ni imfura mu bana bane bo mu muryango w’Abanyamerika b’abanyagatolika bakomoka muri Ireland.

Akiri muto, ingorane ikomeye cyane yagize ni ubumuga bwo kutavuga neza mu buryo busanzwe, yakomeje kugira kugeza yiga mu ishuri ryisumbuye.

Uburyo bwo kwitoza kuvuga ari imbere y’indorerwamo (miroir/mirror) bwaje kumuha umusaruro nyuma y’amezi menshi.

Bwana Biden yize kuri Kaminuza ya Delaware, nyuma yiga no mu ishuri ry’amategeko ryo kuri Kaminuza ya Syracuse.

Nyuma yaje gushaka umugore we wa mbere, Neilia, nuko atangirira politike mu mujyi wa Wilmington muri leta ya Delaware.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa