skol
fortebet

John Lewis waharaniye uburenganzira bw’Abirabura muri Amerika yapfuye

Yanditswe: Saturday 18, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umwirabura witwa John Lewis, umwe mu barwaniye uburenganzira bw’abirabura muri Amerika, akaba yarabaye n’umudepite yapfuye afite imyaka 80.

Sponsored Ad

Lewis yari umwe mu bantu batandatu bakomeye baharaniye uburenganzira bw’abirabura, muri bo hakaba harimo Martin Luther King Jr, wateguye imyigaragambyo ikomeye yabaye mu 1963 i Washington.

Yabaye umudepite mu ishyaka ry’abaharanira Demokarasi (Democrates), akaba yaraserukiye akarere ko murwa mukuru w’iyo ntara, Atlanta.

Mu Ukuboza2019, Lewis yatangaje ko yagiye kwipimisha bakamusangana kanseri yo mu rwagasha yari igeze ku cyiciro cya kane, ni ukuvuga ko yari yakwirakwiye mu bindi bice by’umubiri bitandukanye.

Icyo gihe yagize ati: "Ubuzima bwanjye hafi ya bwose, nabumaze ndwanya akarengane, ndwanira uburenganzira bwa muntu. Sinigeze ndwana intambara nk’iyi".

Mu gihe cy’imyigaragambyo yo kurwanira uburenganzira bw’abirabura muri Amerika, Lewis ni umwe mu batangije umutwe w’abanyeshuri bazira ivangura (SNCC),nyuma arawuyobora kuva 1963 kugeza 1966.

Ni umwe mu bateguye banatanga ijambo mu gihe cy’imyigaragambyo ya Washington, imyigaragambyo Martin Luther King yavugiyemo ijambo ryamamaye kugeza n’ubu ryiswe ’I Have a Dream (Mfite inzozi)’.

Umukuru w’inteko ishingamategeko ya USA, umu Democrate Nancy Pelosi, yemeje urupfu rwa Lewis mu itangazo yacishije ku rubuga rwa Interineti rwe no ku mbuga nkoranyambaga.

Yanditse ko Lewis "yari intwari mu kurwanira uburenganzira bwa muntu, ubwiza bwe n’ubutwari bikaba byarahinduye igihugu cyacu", kandi ko nk’umudepite "yubahwa kandi agakundwa n’impande zompi mu nteko ishinga amategeko.”

Amakuru y’urupfu rwe amaze kumenyekana, ishyirahamwe rirwanira uburenganzira bwa munt, NAACP ryanditse ubutumwa kuri Twitter rivuga ko "ribabaye cyane".

Iti: "Urugamba rwe rwo kurwanira ubutabera, uburinganire kuri bose hamwe n’ubwigenge rwasize amateka akomeye ku gihugu cyacu n’isi yose".

Elizabeth Warren, umwe mu bigeze kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu, yanditse ubutumwa ku rubuga rwa Twitter avuga ati Lewis "yari intwari nyayo ya Amerika n’indorerwamo y’igihugu cyacu".

BBC

Ibitekerezo

  • C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa