skol
fortebet

Kazakhstan: Uruhinja rwarokotse by’igitangaza impanuka y’indege yahitanye abantu 15

Yanditswe: Saturday 28, Dec 2019

Sponsored Ad

Indege ya Kompanyi Bek Air yakoze impanuka ikomeye ubwo yarimo ihaguruka ku kibuga cy’indege cyo muri Almaty mu gihugu cya Kazkhstan biviramo abantu barenga 15 kuhasiga ubuzima gusa harokotsemo uruhinja rwasanzwe mu bisigazwa byayo ruri kurira.

Sponsored Ad

Iyi ndege yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu,bivugwa ko yaguye hejuru y’inzu ihita iyisenya abandi bagenzi 66 bari bayirimo bahise bajyanwa igitaraganya kwa muganga.

Uru ruhinja rwarokotse mu buryo butangaje,rwasanzwe mu bisigazwa by’iyi ndege rurimo kurira n’abarimo gutabara abari bakiri bazima.

Amashusho yashyizwe hanze,yagaragaje abashinzwe ubutabazi birukanka bashaka imiti n’ibindi byibanze byo kurokora uru ruhinja rwari rwonyine muri ibi bisigazwa.

Iyi ndege yarimo abagenzi 93 yagize ikibazo ubwo yageragezaga guhaguruka ku kibuga cy’indege yerekeza mu mujyi wa Nur-Sultan,irenga uruzitiro rwacyo niko kugenda igonga inyubako 2 z’inyuma yacyo.

Umugore warokotse iyi mpanuka yavuze ko yumvise urusaku ruteye ubwoba rw’abantu hanyuma yumva indege yisekuye ku butaka.

Yagize ati “Indege yagendaga nabi cyane.Ibintu byose byari bimeze nka filimi: Urusaku,gutabaza,imiborogo,abantu bariraga cyane.”

Umucuruzi witwa Aslan Nazaraliyev,nawe warokokeye muri iyi ndege yavuze ko iyi ndege yatangiye kwizunguza nyuma y’iminota 2 ihagurutse,birangira ikoze impanuka.

Nta busobanuro bwatanzwe ku mpanuka y’iyi ndege gusa yagonze aya mazu ihita igwa mu rubura abantu benshi bahita bahururabajya gutabara abakirimo umwuka ari nabwo babonye uyu mwana mu bisigazwa by’indege.Iyi ndege yahise icikamo kabiri.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa