skol
fortebet

Kenya: Gufatanywa isashi byagizwe icyaha gikomeye ushobora gufungirwa imyaka 4

Yanditswe: Monday 28, Aug 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Kanama 2017, Leta ya Kenya yamaze kwemeza bidasubirwaho ko umuntu uzajya afatananywa, atemberana cyangwa se acuruza amasashi azajya acibwa amadorali ya Amerika ibihumbi 38 no gukatirwa imyaka 4 y’igifungo.
Kenya ivuga ko ifashe uyu mwanzuro nyuma y’igihe kini ibidukikije muri iki gihugu bikomeza kwangizwa.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho ku wa Gatanu w’icyumweru dusoje, urukiko rwanze ubusabe bw’abacuruzi basabaga ko bakomeza gukoresha amasashi mu kazi kabo ka (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Kanama 2017, Leta ya Kenya yamaze kwemeza bidasubirwaho ko umuntu uzajya afatananywa, atemberana cyangwa se acuruza amasashi azajya acibwa amadorali ya Amerika ibihumbi 38 no gukatirwa imyaka 4 y’igifungo.

Kenya ivuga ko ifashe uyu mwanzuro nyuma y’igihe kini ibidukikije muri iki gihugu bikomeza kwangizwa.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho ku wa Gatanu w’icyumweru dusoje, urukiko rwanze ubusabe bw’abacuruzi basabaga ko bakomeza gukoresha amasashi mu kazi kabo ka buri munsi.

BBC yanditse ko abagera ku bihumbi 80 bahise batakaza akazi bitewe n’iki cyemezo dore ko hari bamwe bakoraga mu nganda zitunganya aya mashashi.

Kenya ifashe iki cyemezo nyuma y’aho U Rwanda rwo rumaze igihe kinini rwaraciye amashashi, ariko ntibibuza ko hari abayacuruza mu buryo bwa magendu nubwo REMA na Polisi y’Igihugu badahwema gufata ababikora ndetse bakabihanirwa.

Amasashi menshi yinjira mu Rwanda mu buryo bwa magendu aturuka muri Uganda no mu Burundi.

Muri Kenya buri kwezi hakoreshwaga amasashi arenga miliyoni 24.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa