skol
fortebet

Kenya: Pasiteri yatereye icyuma umugore we mu iteraniro arangije nawe ahita acyitera arapfa

Yanditswe: Monday 06, Jan 2020

Sponsored Ad

Abayoboke b’itorero rya Ground for Jesus Church mu gihugu cya Kenya bavuye mu rusengero bafite ihungabana rihambaye nyuma y’aho umupasiteri wabo atereye umugore we icyuma imbere yabo yarangiza nawe agahita acyitera mu ijosi agapfa.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Nairobi News cyatangaje ko uyu mupasiteri witwa Elisha Misiko yakuye mu mufuka icyuma yari yitwaje ku ruhimbi arangije ahita agitera umugore we bari bicaranye mu mutwe no mu mugongo.

Uyu mupasiteri yahise akura iki cyuma mu mugore we arangije ahita acyisogota mu ijosi ahita apfa.

Uyu mugore yahise ajyanwa igitaraganya mu bitaro bya Coast General ariko ahagera yapfuye.

Umuyobozi wa Polisi ya Kisauni witwa Julius Kiragu yemeje aya makuru ariko avuga ko bagikora iperereza ku cyateye uyu mupasiteri kwicira umugore we mu rusengero yarangiza akiyica.

Polisi yavumbuye urwandiko rw’amapaji 17 rwanditswe na pasiteri Mitsiko rurimo uko yari abanye nabi n’umugore we bikagera ubwo yiyemeza kumwica nawe akiyica.

Polisi yanze gushyira hanze uru rwandiko rwa pasiteri Mitsiko.Imirambo yaba bombi iracyari mu bitaro bya Coast General.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa