skol
Kigali
startimes

Kenya: Umukobwa w’imyaka 12 yashyingiwe abagabo 2bakuze mu cyumweru kimwe

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 July 2020 Yasuwe: 1533

Umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko wo muri Kenya yatabawe n’abategetsi nyuma yo gushyingirwa ku bagabo babiri mu gihe cy’ukwezi kumwe.


Se w’uwo mwana utuye mu karere ka Narok mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Nairobi, yamuhatiye gushaka umugabo w’imyaka 51.

Nyuma uwo mwana aratoroka, ariko azakongera guhatirwa kurongorwa n’undi mugabo w’imyaka 35, mbere yuko atabarwa n’impirimbanyi iharanira uburenganzira bw’abana ifatanyije n’abategetsi.

Muri Kenya, gushaka umuntu uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko ni icyaha gihanwa n’amategeko.

Impirimbanyi y’umugabo uharanira uburenganzira bw’abana avuga ko yahawe amakuru ajyanye n’uwo mukobwa ubwo yari mu gikorwa cyo gutabara undi mukobwa.

Joshua Kaputah wo mu ishyirahamwe ’Narok County Peace Association’ yabwiye BBC ati:

"Se yamuhaye umugabo ukuze ngo amurongore. Nta yandi mahitamo yandi yari afite atari ukurongorwa n’umugabo muto mu myaka kuri uwo [wundi]".

Bwana Kaputah yongeyeho ko ubukene n’ifungwa ry’amashuri kubera iki cyorezo cya coronavirus byagize uruhare mu kwiyongera kw’ishyingirwa ku gahato ry’abana b’abakobwa.

Yagize ati: "Imiryango imwe irashonje kandi gutekereza ko ushobora kubona inka ebyiri cyangwa eshatu z’inkwano ni ibintu bitera igishuko cyane".

Muri Kenya gushaka imburagihe bihagaze gute?

Gushyingira abakobwa batarageza igihe ni ikibazo giteye inkeke muri Kenya mu bwoko bw’aba Maasai - bagendera cyane ku migenzo gakondo - nkuko bivugwa n’umunyamakuru wa BBC Peter Mwai uri i Nairobi.

Yongeraho ko abakobwa b’aba-Maasai bakunze gufatwa nk’ubutunzi na ba se cyangwa ababarera, bagashyingirwa ku mugabo watoranyijwe na se, na we agahabwa inka nk’ingurane.

Leta imaze igihe irwanya uwo mugenzo, ariko uracyariho, ahanini bitewe n’uburyo butanoze bwo gushyira mu bikorwa amategeko asanzwe ariho.

Hari uwari watabwa muri yombi?

Ikinyamakuru The Standard gitangaza ko nyuma yaho umukwe wa mbere yari amaze gutanga inka enye z’inkwano, umukobwa yanze gushakwa n’uwo mugabo se yamuhatiraga, ariko akubitwa na babyara be b’abagabo.

Icyo kinyamakuru gisubiramo amagambo y’uwo mukobwa agira ati:

"Naratorotse kandi kubera ko ntashobora gusubira mu rugo kwa data kubera ubwoba bwuko yanyihaniza, nishyingiye rwihishwa ku mugabo w’imyaka 35, wari [usanzwe] warashatse".

Bwana Kaputah yavuze ko se w’uwo mukobwa yaje kumenya aho aherereye, akamusubiza kuri wa mugabo w’imyaka 51.

Ubwo Bwana Kaputah yahageraga aherekejwe n’abategetsi, uwo mugabo yari yamaze kuzimira.

Polisi ya Kenya iri gushakisha se w’uwo mukobwa n’abo bagabo babiri bari bashatse uwo mwana, bose ubu bihishe, nkuko ibitangazamakuru byo muri Kenya bibivuga.

Nibahamwa n’icyaha, bashobora gufungwa imyaka itanu bagacibwa n’amande ya miliyoni imwe y’amashilingi ya Kenya (ni agera kuri miliyoni 10 mu mafaranga y’u Rwanda), cyangwa bagahanishwa kimwe muri ibyo bihano.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ibaruwa irimo uburozi bwa ’ricin’ yari igiye guhabwa Trump muri White...

Ubutumwa burimo uburozi bwa ’ricin’ bwari bwohererejwe Perezida Donald Trump...
20 September 2020 Yasuwe: 2128 0

Indonesia: Abafashwe banze banze kwambara agapfukamunwa bari gutegekwa...

Mu cyaro kimwe cyo mu gihugu cya Indonesia,abaturage bari gufatwa batambaye...
18 September 2020 Yasuwe: 720 0

Tanzania: Abana 10 bapfiriye mu muriro wafashe inzu bararaGAmo ku ishuri...

Abana 10 bapfiriye mu muriro watwitse inzu bararamo mu gicuku cy’uyu munsi...
14 September 2020 Yasuwe: 700 0

RDC: Ibirombe byagwiriye abantu 50 bose bahita bahasiga ubuzima

Ibirombe 3 byacukurwagamo Zahabu mu gace kitwa Kamituga muri RDC byagwiriye...
12 September 2020 Yasuwe: 823 0

Kugeza urukingo rwa Coronavirus ahatandukanye ku isi ’bizasaba indege 8000...

Urwego rw’ubwikorezi bwo mu ndege ruvuga ko kugeza urukingo rwa coronavirus...
10 September 2020 Yasuwe: 1961 0

Australia: Umugabo warimo aserebeka ku nyanja yishwe n’igifi cya...

Umugabo wo muri Australia yishwe n’ifi yo mu bwoko bwa Shark ku mwaro...
9 September 2020 Yasuwe: 1346 0