skol
fortebet

Korowai, Abaturage badashobora gutura ku butaka batunzwe no kurya ibinyabwoya

Yanditswe: Thursday 24, Aug 2017

Sponsored Ad

Hari ubwoko bw’abaturage bitwa Korowaii bwo mu gace gaherereye mu gihugu cya Indonesia, ubu bwoko bubaho ubuzima butangaje nko kuba badashobora gutura hasi ku butaka kuko aba bubaka mu biti hejuru.
Korowai , ni ubwoko bw’abantu bibera mu biti ho mu ntara ya Papua mu burengerazuba bw’igihugu cya Indonesia.
Bivugwa ko Kugeza mu 1970, ubu bwoko bwa Korowai butari buzi ko hari abandi bantu baba ku isi mbere yuko abanyamahanga baza muri aka gace. Aba Korowai ni abantu bazi cyane guhiga ndetse (...)

Sponsored Ad

Hari ubwoko bw’abaturage bitwa Korowaii bwo mu gace gaherereye mu gihugu cya Indonesia, ubu bwoko bubaho ubuzima butangaje nko kuba badashobora gutura hasi ku butaka kuko aba bubaka mu biti hejuru.

Korowai , ni ubwoko bw’abantu bibera mu biti ho mu ntara ya Papua mu burengerazuba bw’igihugu cya Indonesia.

Bivugwa ko Kugeza mu 1970, ubu bwoko bwa Korowai butari buzi ko hari abandi bantu baba ku isi mbere yuko abanyamahanga baza muri aka gace.
Aba Korowai ni abantu bazi cyane guhiga ndetse n’uburobyi dore ko ari nabyo bakora ahanini.

Ubu bwoko buzwiho kwibera hejuru mu bushorishori nko muri metero 50 uvuye ku butaka mu nzu zikoze mu biti aho baba bitegeye ishyamba ryose ibi ngo bibafasha kwirinda ibitero baterwa n’abo mu bundi bwoko burya abantu, bunabatwara bunyago; ndetse bikanabafasha kwirinda imyuzure no guterwa n’inyamaswa zo mu ishyamba.

Kugira ngo burire bajya aho mu macumbi yabo, bafite uburyo bagenda basongoza ibiti mu mpande bakabikoresha nk’urwego. Nubwo kandi bibera mu nzu z’ibiti hejuru babasha gucanamo umuriro batetse cyangwa bota.

Ni kenshi aba Korowai bagiye bashinjwa kuba barya inyama z’abantu gusa nta gihamya na kimwe cyabigaragaje aho ngo aba birira udukoko duto turimo ibinyamunjonjorerwa, ibinyabwoya n’ibindi.

Abagize ubu bwoko babarirwa mu 3000. Iyo bagiye gutora umuyobozi bareba gusa umugabo ufite igihagararo ndetse ufite imbaraga kurusha abandi.

Babaho bakurikiza imigenzo ya kera yo mu muco wabo harimo imigani, inkuru zivuga ku mateka yabo ndetse n’amagambo bavuga baterekera abakurambere babo dore ko mu myizerere yabo bemera ko ababo bapfuye bashobora kugaruka kubana nabo igihe icyo aricyo cyose.

Aba Korowai kandi iyo hagize ibyago bibatera, babaga ingurube zo mu rugo nk’igitambo ku myuka y’abakurambere babo.

Abana iyo bakiri bato bose baba babana na ba nyina ndetse naba nyirakuru.
Gusa abahungu bo iyo bagejeje ku myaka 8 cyangwa 10 bajya kubana na ba se ndetse bagatangira no kujya babaherekeza guhiga.

Ingurube zo mu rugo ni inyamaswa zifite agaciro cyane mu muco w’aba Korowai kuko bazirya ku minsi mikuru gusa no mu migenzo gakondo yihariye.

Inkuru ya RoyalTv

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa