skol
fortebet

Kurya amafi cyane ku bagore batwite bishobora gushyira mu byago abana babo

Yanditswe: Saturday 20, Oct 2018

Sponsored Ad

Abashakashatsi batangaje ko abagore bakunda kurya amafi cyane batwite bakunda gutera abana babo uburwayi butandukanye buzwi nka Mercury poisoning bumunga ubwonko bw’umuntu ntabashe kwibuka neza,kureba neza ndetse bugabanya ubwenge bw’abana.

Sponsored Ad

Nkuko byatangajwe n’ikigo cy’Abanyamerika cyita ku mirire ndetse n’ubuvuzi gifatanyije n’ikindi cyita ku bidukikije,kurya amafi cyane ku bagore batwite bigira ingaruka mbi ku bana babo baba batwite.

Aba bashakashatsi bagiriye inama abagore batwite,abonsa n’abafite abana bato cyane ko bagomba kugabanya kurya amafi,kuko iyo bayariye cyane iyi ndwara yibasira abana babo.

Iyi ndwara ya Mercury poisoning yangiza ubwonko bw’abana bato ndetse uko ababyeyi babo bakabije kurya amafi babatwite bibagiraho ingaruka.

Aba bashakashatsi bavuze kandi ko hari ubwoko bw’amafi bwongerera ingufu iyi ndwara ndetse iyo umugore utwite akunze kuburya ariko burushaho kwangiza umwana we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa