skol
fortebet

Lampedusa: Umugore w’umwimukira wanduye Covid-19 yabyariye muri kajugujugu

Yanditswe: Wednesday 02, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugore w’umwimukira bapimye bagasangana coronavirus yabyariye muri kajugujugu yari imujyanye kwa muganga imuvanye mu kigo cyuzuyemo abimukira ku kirwa cya Lampedusa mu Butaliyani.

Sponsored Ad

Ubutaliyani buvuga ko umubare w’abimukira wiyongereye cyane muri uyu mwaka.

Ubwato bw’ubutabazi ejo ku wa kabiri bwahawe uruhushya rwo kugeza ku kirwa cya Sicily abimukira 353 bwarokoye mu nyanja nyuma y’ubusabe bw’Umuryango w’abibumbye.

Hagati aho, ubundi bwato butoya burimo abimukira 27 bwahejejwe mu nyanja mu minsi myinshi ishize, ababurimo bari gusaba ko bafashwa.

Ni iki cyabaye i Lampedusa?

Uwo mugore w’umwimukira bamusanzemo coronavirus mbere gato y’uko ajya ku bise.

Yari acumbikiwe mu nzu yakira abimukira irimo abarenga inshuro 10 ubushobozi bwayo nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibivuga.

Abategetsi bavuze ko bamujyanye kwa muganga ku bitaro byo mu murwa mukuru w’intara ya Sicily mu mujyi wa Palermo - mu rugendo rw’isaha imwe mu ndege - kugira ngo abyare neza.

Ariko yabyariye hagati mu rugendo mu ndege ya kajugujugu.

Uyu mugore utatangajwe umwirondoro, ubu ari ku bitaro i Palermo hamwe n’umwana we.

Bibaye mu gihe hari ubushyamirane hagati y’ubutegetsi bwa Sicily na guverinoma y’igihugu. Nello Musumeci, guverineri wa Sicily, ashinja Rome kutamuha ubufasha buhagije bwo guhangana n’ikibazo cy’abimukira bava muri Afurika.

Kugeza ubu muri uyu mwaka abimukira bagera ku 19,400 bamaze kugera ku nkombe z’Ubutaliyani, ugereranyije na 5,200 bari bamaze kuhagera mu gihe nk’iki umwaka ushize nk’uko imibare y’abategetsi itangazwa na Reuters ibivuga.

UN/ONU ivuga ko abarenga gato 40,000 bageze i Burayi baciye mu nyanja muri uyu mwaka, naho 443 bapfuye cyangwa baburiwe irengero bagerageza kwambuka inyanja ya Mediterane bava muri Afurika.

Byifashe bite ku baheze mu nyanja?

Ishami rya ONU ryita ku mpunzi ku wa gatandatu ryahamagariye ko abimukira n’impunzi babarirwa mu magana baheze mu bwato mu nyanja ya Mediterane bemererwa kugera ku nkombe.

Mu itangazo iri shami ryasohoreye hamwe n’umuryango wita ku bimukira (International Organization for Migration), rivuga ko ari "ubutabazi bwihutirwa ku bantu bwo kurokora ubuzima bwabo".

Abarinda inkombe z’Ubutaliyani muri ’weekend’ ishize batabaye abantu 49 bari buzuriranye mu bwato butoya bw’ubutabazi.

Ikigo cy’ubutabazi kitegamiye kuri leta cyitwa Sea Watch 4 kivuga ko ku wa kabiri abimukira bagera kuri 353 bari mu bwato bemerewe kugera i Palermo, aho bazabanza gushyirwa mu kato.

Ubwato bundi burimo abantu 27 b’abimukira barimo umugore utwite n’umwana nibura umwe, bukomeje guhera mu nyanja kandi ababurimo barasabwa "gutabarwa byihutirwa".

Maersk Etienne, kompanyi yo muri Danemark ikora ubwikorezi, ivuga ko tariki 05 z’ukwezi gushize kwa munani yarokoye aba bimukira ubwo bari bugarijwe no kurohama.

Ivuga ariko ko kugeza ubu aba bimukira bangiwe kugera ku nkombe z’ibirwa bya Malte bagahera mu nyanja.

Tommy Thomassen ukuriye ibikorwa bya tekiniki mu mato ya Maersk yabwiye BBC ati: "Ubu hashize igihe kinini, iminsi 27 irashize dusaba abategetsi b’ibirwa bya Malte ngo bakire aba bimukira 27.

"Turi mu gihe cyo kwiheba kandi turi gutakambira umuryango mpuzamahanga".

Bwana Thomassen avuga ko ubwato babashyizemo "butagenewe kandi budafite iby’ibanze" byo gutwara abimukira kuko barara ku mbaho z’ubwo bwato.

Ati: "Ababutwara bakoze ibishoboka ngo ubuzima bushoboke ariko igihe gishize ubu ntibigishoboka".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa