skol
fortebet

Leta 33 zo muri Amerika zimaze kugeramo coronavirus

Yanditswe: Tuesday 10, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Icyorezo cya coronavirus gikomeje guhangayikisha Isi, kimaze kugera muri Leta 33 zo muri Leta zuzne ubumwe za Amerika. Leta 8 muri zo, zamaze gutangaza no gushyiraho gahunda zidasanzwe mu rwego rwo kugerageza guhangana na cyo.

Sponsored Ad

Iki cyorezo cyahereye mu gihugu cy’Ubushinwa cyane cyane mu ntara ya Huabei ariko kugeza ubu gisa naho kimaze kwagura imipaka gikwirakwira ku Isi hose.n’iki cyorezo cyahereye mu Bushinwa, none kikaba gihangayikishije imigabane hafi yose y’Isi.

Loubna Anaki, umunyamakuru akaba n’intumwa idasanzwe ya Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa RFI i New York, ejo ku wa Mbere yatangaje ko umubare w’abantu bamaze kwandura Coronavirus muri izo Leta 33 za USA, ngo usagaho gato 520.

Ati : « Amakuru yizewe dufite ni uko ubwato bukomeye bw’iki gihugu buzwi ku izina rya Grand Princess burimo abagenzi 3500, abagera kuri 21 muri bo barapimwe bagaragaza ko bafite ibimenyetso ko banduye. Nubwo bimeze bityo, ubwo bwato bwari butegerejwe ku cyambu cyo mu Majyaruguru ya Leta ya Californie ho mu Mujyi wa Oakland, nyuma y’iminsi itanu bumaze buvuye i San Francisco ».

Uyu munyamakuru Anaki amenyesha ko byari bitaganyijwe ko ubwato Grand Princess, ngo bwagombaga guhagararira San Francisco, ariko bamwe mu bakozi b’ubwato 19 na 2 bo mu bagenzi bagaragaye baranduye nyuma yo gupimwa.

RFI iti « Byari biteganyijwe ko abagenzi batuye California bagombaga kuvanwa mu bwato bagashyirwa mu kato, abandi bakajyanwa muri santire zindi. Naho abakozi b’ubwato banduye bagahamamo nk’uko byatangajwe na Guverineri wa Califonie ».

Kubera ubukana bukabije iriya virusi ifite n’uburyo ubwandu bukwirakwira vuba cyane, ni yo mpamvu Leta 8 za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zafashe ikemezo cyo kumara amezi abiri mu bihe bidasanzwe hagamijwe kugerageza gukumira no kurwanya Coronavirus.

RFI iti « Mu gihe hari abanenga uburyo ubutegetsi bwa Washington bwitwaye nabi kuri iki kibazo cya Coronavirus, umwe mu mpuguke mu banyabuzima bagize itsinda ryashyizweho na Perezidansi yemeza ko ubuyobozi bwa Trump buhagaze neza kandi bwiteguranye ibyangombwa byose bifasha guhangana n’icyo cyorezo, harimo no gutegura ifasi zo gukurikiraniramo abanduye ».

Iyo mpuguke yatangarije RFI ko icyo birinze ngo ari ugutera ubwoba abenegihugu, ariko ibindi ngo biteguye neza.

Ati «Turizeza Abanyamerika ko twiteguye guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, tuvura abarwaye ndetse tunakumira ikwirakwizwa ry’ubwo bwandu. Muhumure nta bwo bizamera nko mu Butaliyani bageze aho abantu batagisohoka mu mazu. Tuzakora ibishoboka byose, ibikorwa bihuza abaturage ntibihagarare burundu ».

Icyakora, urwego rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rushinzwe imibereho myiza, ngo rwasabye Abanyamerika kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa no kugenda hamwe ari benshi.

Aho bigaragarira ko Coronavirus ari ikibazo gihangayikishije Isi, nkuko byatangajwe n’umunyamakuru wa RFI Angélique Férat ku wa 8 Werurwe 2020, ni uko Inteko y’u Burayi yari guteranira i Strasbourg mu Ntara ya Alsace iherereye mu Majyaruguru y’u Bufaransa muri ki cyumweru ngo yimuriwe ikicaro, ikaba izateranira i Buruseli mu Bubiligi. Icyo kemezo cyafashwe na Perezida w’Inteko ya EU ku wa 6 Werurwe, kubera ko Alsace yahindutse indiri ya kiriya cyorezo.

Iti « Kwimura iyi nama byakuruye impaka zikomeye ku buryo depite Anne Sander ukomoka muri Alsace wo mu ishyaka ry’Abarepubulika yanditse kuri Twita ye ko inama itagomba kwimurirwa i Buruseli, ahubwo ko yavanwaho burundu ». Ngo hari Abadepite bandi bavuze nabi kurenza Anne, batatinye kuvuga ko abanzi ba Strasbourg ngo basukiwe ku cyogeje.

Nubwo Abadepite b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bavuka Alsace bababajwe nuko hatanzwe amabwiriza ko Inteko itazateranira i Strasbourg ku kicaro gikuru cyayo, RFI yemeza neza ko hagaragaye abarwaye Coronavirus barenga 49 mu cyumweru gishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa