skol
fortebet

Leta imwe muri USA yareze Ubushinwa kugira uruhare mu ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19

Yanditswe: Wednesday 22, Apr 2020

Sponsored Ad

Leta ya Missouri irarega guverinoma y’Ubushinwa n’ishyaka rya gikomunisiti riri ku butegetsi icyo yise uburiganya bugambiriwe bwaganishije ku cyorezo ubu kibasiye isi cya Covid-19.

Sponsored Ad

Eric Schmitt, intumwa nkuru ya leta ya Missouri yagize iti: "Guverinoma y’Ubushinwa yabeshye isi ku kaga iyi virus iteje n’uburyo yandura, icecekesha avugaga ibyayo inakora bicye mu guhagarika ikwirakwira ryayo".

Avuga ko ibi iyi guverinoma igomba kubiryozwa mu mategeko.

Ikirego kirasaba impozamarira ku guteza abantu akaga, impfu no kugusha ubukungu bidasanzwe byose byibasiye iyi leta.

Ntihatangajwe urukiko iyi leta yarezemo Ubushinwa.

Leta y’Ubushinwa yahakanye ishimitse ibyo yagiye iregwa na bamwe mu bategetsi ba leta zunze ubumwe za Amerika.

Abanyamategeko bavuga ko ikirego cya leta ya Missouri kizahura n’inzitizi zirimo ko itegeko rya leta zunze ubumwe za Amerika riha leta z’ibindi bihugu ubudahangarwa.

Iki kirego se gikwiye guhangayikisha Ubushinwa?

Iki kirego kije mu gihe gutunga urutoki Ubushinwa ko ari bwo nyirabayazana w’iki cyorezo bikomeje gukorwa cyane cyane n’ubutegetsi bwa Washington.

Mu bihe bya mbere by’iki cyorezo, Bwana Trump yashimagije uko Ubushinwa buri guhangana n’iyi virus, ariko imaze kwibasira na US yahindukiranye Ubushinwa avuga ko aribwo nyirabayazana.

Gusa bamwe babibona nko kwegeka ku bandi amakosa y’ubutegetsi bwe mu kurwanya iki cyorezo.

Tom Ginsburg umwarimu w’amategeko mpuzamahanga muri kaminuza ya Chicago yabwiye Reuters ati:

"Turi kubona abantu benshi bo mu ruhande rw’abatsimbaraye ku mahame ya cyera (conservatives) bibanda ku Bushinwa mu guhisha amakosa ya guverinoma ya Amerika".

Ubushinwa bufite gutinya ibi birego nubwo guverinoma z’ibihugu zidashobora gukurikiranwa mu nkiko z’imbere muri Amerika.

Niba iki kirego kigejejwe mu rukiko bizasaba urukiko mpuzamahanga aho Ubushinwa nabwo buzagira ijambo kubyo buregwa.

Mu Bushinwa aho iki cyorezo cyatangiriye mu Mujyi wa Wuhan, ubu abaturage barangije ibyumweru 11 bari bamaze mu kato ndetse ibikorwa by’ubucuruzi byasubukuwe.

Kugeza kuri uyu wa Kabiri abantu 215 bari bamaze kwicwa na coronavirus muri Leta ya Missouri, mu gihe abanduye ari 5,963.

Imiryango y’Abanyafurika ituye mu gihugu cy’u Bushinwa nayo mu minsi ishize yatangaje ko itorohewe n’ivangura irimo gukorerwa n’Abashinwa muri ibi bihe Isi yugarijwe n’Icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19).

Mu minsi ishize,ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Afurika byanditse ko inkuru z’abayobozi bamagana ivangura ririmo gukorerwa abirabura, cyane cyane Abanyafurika baba mu Bushinwa.

BBC yatangaje ko ivangura ryatangiye kubera ibihuha biherutse gukwirakwiza mu Mujyi wa Guangzhou ko uduce dutuyemo Abanyafurika benshi dusigaye ari isenga rya Koronavirusi; nyuma y’amasaha make inzego z’ubuzima zahise zitujagajaga zishaka Abanyafurka zikabapima ku ngufu.

Hadaciye kabiri ba Banyafurika batangiye kwirukanwa mu mazu bakodeshaga, abandi bakurwa mu mahoteri bari bacumbikiwemo,bamwe batangira gusembera nk’abatagira iwabo.

Abanyafurika baturutse mu bihugu bitandukanye bamaze kwandikira Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Bushinwa Wang Yi, bamusaba kurenganurwa bagakurwa mu kababaro barimo muri iyi minsi, kuko byarenze gukekwaho uburwayi bifata intera y’ivangura rishingiyeku ruhu n’inkomoko.

Ba Ambasaderi b’Ibihugu by’Afurika mu Bushinwa na bo bandikiye Minisitiri Wang Yi, bamusaba ko yagira uruhare mu guhagarika ibikorwa by’ivangura mu gihugu ke kuko bisa nko gushimangira ko Abanyafurika ari bo bari gukwiza COVID-19 mu Bushinwa.

Ibitekerezo

  • Iki ntabwo ari igihe cyo kwitana ba mwana.Ni igihe cyo gufasha abarwaye Coronavirus.Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Aho ntibyaba ari bya bindi Yezu yavuze ko mu minsi ya nyuma abantu bazagira ubwoba bw’ibintu birimo kubera ku isi nkuko tubisoma muli Luka igice cya 21,umurongo wa 26?Nange ndahamya ko turi mu minsi ya nyuma. Rwose nk’umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n’isaha. Tuge twibuka ko na mbere y’Umwuzure wo ku gihe cya Nowa,Imana yabanje "kuburira abantu",ikoresheje Nowa.Mwibuke ko abantu bari batuye isi icyo gihe banze kumva ibyo Nowa yababwiraga,kugeza igihe Umwuzure wazaga ukabica bose,hakarokoka abantu 8 gusa.Yesu wavuze iyo nkuru,yahamije ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Bisome muli Matayo,igice cya 24,imirongo ya 37 kugeza kuli 39.Rwose iyi Coronavirus ni umuburo (warning). Duhaguruke dushake Imana cyane,kugirango tuzarokoke "uwo munsi uteye ubwoba cyane "nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa