skol
fortebet

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikuye mu masezerano y’ihindagurika ry’ikirere

Yanditswe: Thursday 01, Jun 2017

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump yafashe icyemezo cyo kudasinya amasezerano y’i Paris akubiyemo ibijyanye n’ihindagurika ry’ikirere yemejwe n’ibihugu 200 byose.
Nyuma y’uko ibinyamakuru byinshi bitangaje iyi nkuru, Perezida Trump abicishije ku rubuga rwa twitter yavuze ko azagira icyo abivugaho mu minsi iri imbere.
Tubibutse ko ubwo Trump yiyamamarizaga kuba umukuru wa Leta zunze ubumwe za Amerika yibandaga ku ngingo zo kwita ku mihindagurikire y’ikirere ari nabwo yasezeranyije abayoboke be kuzatesha (...)

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump yafashe icyemezo cyo kudasinya amasezerano y’i Paris akubiyemo ibijyanye n’ihindagurika ry’ikirere yemejwe n’ibihugu 200 byose.

Nyuma y’uko ibinyamakuru byinshi bitangaje iyi nkuru, Perezida Trump abicishije ku rubuga rwa twitter yavuze ko azagira icyo abivugaho mu minsi iri imbere.

Tubibutse ko ubwo Trump yiyamamarizaga kuba umukuru wa Leta zunze ubumwe za Amerika yibandaga ku ngingo zo kwita ku mihindagurikire y’ikirere ari nabwo yasezeranyije abayoboke be kuzatesha agaciro amasezerano ya Paris agena igipimo ntarengwa cy’ibyuka byoherezwa mu kirere kuri buri gihugu.

Perezida Trump avuga ko politiki yo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere ari uburyarya bw’Abashinwa kugira ngo babonereho kugenzura no guhangana n’inganda z’ibindi bihugu.

Kubwa Trump, ngo buri gihugu gifite kugena ikigero ntarengwa cy’ibyuka byoherezwa mu kirere gishingiye ku nganda ziri muri icyo gihugu.

Mu nama iheruka y’ibihugu 7 bikize ku isi, Perezida Trump yanze kumvikana n’ibindi bihugu cyane cyane Ubudage bitewe n’uko yari yanze kwemera iby’ayo masezerano.

Amasezerano y’i Paris yo mu Kuboza 2015 ashimangira ingamba zo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere (carbone) kugira ngo izamuka ry’ubushyuhe rigabanuke ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa